Impamyabumenyi z’Abanyarwanda bize muri Kaminuza ya St Lawrence zemewe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Kanama 2018 saa 06:15
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri b’abanyarwanda 28 barangije amasomo yabo muri Kaminuza ya St Lawrence i Kampala muri Uganda, impamyabumenyi zabo zageze aho zemerwa n’Inama y’amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda (HEC) nyuma y’igihe zitaremerwa.

Abo banyeshuri barangije umwaka ushize ku nkunga ya Leta y’u Rwanda mu mashami y’ubwubatsi, ubushabitsi n’ubumenyi mu bya mudasobwa.

Bakirangiza impamyabumenyi zabo ntabwo zemewe na HEC kubera ko yababwiraga ko Kaminuza bizemo uburenganzira bwo gukora ifite butuzuye kuko icyangombwa ikoreraho ari icy’agateganyo.

Aba banyeshuri bagejeje ikibazo cyabo ku Nteko Ishinga Amategeko basaba kurenganurwa nkuko Rwanda Today dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Mu nteko rusange yabaye mu cyumweru gishize ubwo hasuzumwaga ibibazo byagejejwe ku Nteko, abadepite bagize Komisiyo y’uburezi, urubyiruko n’ikoranabuhanga bavuze ko habayeho ibiganiro birimo n’Inama y’amashuri makuru na za Kaminuza yo muri Afurika y’Iburasirazuba ikibazo kigakemuka, ubu impamyabumenyi zabo zigiye kwemerwa bahabwe ibyangombwa bigaragaza ko zemewe (Equivalence).

Perezida wa Komisiyo, Mukazibera Agnes yagize ati “Nyuma y’ibiganiro birebire, dufatanyije na Minisiteri y’uburezi twemeranyije ko Kaminuza ya St Lawrence yemewe nka Kaminuza muri Uganda ikaba ari n’umunyamuryango w’Inama y’amashuri makuru na za Kaminuza yo muri Afurika y’Iburasirazuba.Ibyo bivuze ko impamyabumenyi z’abo banyeshuri zujuje ibisabwa mu Karere.”

Mukazibera yavuze ko abo banyeshuri bagiye gutangira inzira zo kubona ibyangombwa byemeza ko impamyabumenyi zabo zemewe.

Umwe muri abo banyeshuri, Simon Pierre Kayonde yavuze ko kutemerwa kw’impamyabumenyi zabo byabagizeho ingaruka zirimo kutemererwa kuba basaba akazi.

Yavuze ko bitari kumvikana ko kaminuza bizemo itemewe kandi bararihiwe na Leta.

Yagize ati “Twishimiye uwo mwanzuro n’inkunga twatewe n’Inteko Ishinga Amategeko.Twatangiye inzira zo kubona ibyangombwa binyuze ku rubuga Irembo.Ntabwo byari kumvikana ukuntu impamyabumenyi zacu zitemewe kandi ari Leta yaturihiye.”

HEC yari yatangaje ko Kaminuza ya St Lawrence hari ibyo itujuje kugira ngo yemererwe gutanga impamyabumenyi, bityo ko isabwa kubyuzuza kugira ngo iz’abo banyeshuri zihabwe agaciro.

Inyubako za Kaminuza ya St Lawrence yizemo abanyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza