Ingo hafi ibihumbi 140 zigiye guhabwa amashanyarazi, abanyarwanda bayafite barenge 50%

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 11 Kanama 2018 saa 08:16
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’ibikorwa remezo (Mininfra) yatangaje ingo ibihumbi 134 778 zitagiraga amashanyarazi zizahabwa akomoka ku muyobora mugari, naho izindi 68 980 zihawe akomoka ku mirasire y’izuba muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/19.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu ubwo Mininfra n’ibigo biyishamikiyeho basinyaga imihigo y’umwaka wa 2018/19.

Raporo y’iyi Minisiteri igaragaza ko umwaka ushize yabashije kwesa umuhigo wo gucanira ingo 140 356 izihaye amashanyarazi akomoka ku miyoboro migari naho izindi 86 045 zihabwa akomoka ku mirasire y’izuba.

Umunyamabanga uhoraho muri Mininfra, Christian Rwakunda, yavuze ko umubare w’abayafite uzazamuka ukagera kuri 51% uvuye kuri 45% mu mwaka ushize.

Ati “Tukaba twaravuye ku ijanisha ry’imiryango 34,5% ifite amashanyarazi, mu mpera za 2017 tugera kuri 45%. Tukaba twihaye intego ko mu mwaka utaha tuzagera kuri 51%. Bivuga ko tuzaha ingo nshyashya amashanyarazi zigera ku bihumbi 132 ducishije ku miyoboro ya REG, ariko tugaha n’izindi ibihumbi 68 dukoresheje imirasire y’izuba.”

Raporo ya Mininfra yagaragaje ko amashanyarazi atakara mu gihe cyo kuyakwirakwiza yagabanutse akava kuri 21,8% agera kuri 19,5%, intego ikaba ari ugukomeza kuyahabanya.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb Claver Gatete, yavuze ko hari gukorwa ibishoboka ngo amashanyarazi apfa ubusa atageze ku baturage agabanuke nay o abyazwe umusaruro.

Ati “Nta gihugu ku Isi kibasha kuwugabanya kugera kuri 0% bivuze ko tubikoze cyaba ari igitangaza kuko ntaho byigeze biba [..] Iyo urebye mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, usanga ibigerageza biri kuri 15%. Kuri twe, twahereye kure, turagenda tugabanya kandi intego yo kuwugabanya bishoboka turi kuyisatira.”

Ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi 2017-2024, yagaragaje ko umubare w’Abanyarwanda bagerwaho n’amashanyarazi bazagera ku 100%.

Mu myaka irindwi ishize, Guverinoma yitaye ku rwego rw’ingufu bituma haboneka MW 208.36 zivuye kuri MW 97 zari zihari mu 2010 ndetse n’abagejejweho amashanyarazi bagera kuri 34.5%.

Ingo zirenga ibihumbi 13 zizahabwa amashanyarazi aturuka ku muyoboro mugari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza