Inyubako y’Ubugeni ya Kaminuza y’u Rwanda yahize izindi mu zubakanye ubuhanga ku Isi

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 1 Kanama 2018 saa 10:56
Yasuwe :
1 0

Umunyabugeni w’Umufaransa, Patrick Schweitzer, wahanze igishushanyo mbonera cy’inyubako yigishirizwamo Ubugeni muri Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda (UR-CST), yahawe igihembo nk’uwaje ku isonga mu guhanga inyubako z’uburezi.

Iyi nyubako iri muri UR-CST mu Ishuri ryahoze ryitwa KIST, yatashywe ku wa 15 Werurwe 2018, yashyiriweho abiga ibijyanye n’ubugeni mu guhanga inyubako. Abanyeshuri ba mbere 400 bazatangira kuyigiramo muri Nzeri uyu mwaka.

Patrick Schweitzer wayishushanyije yahembwe na bagenzi be bo mu Kigo cy’Abanyabugeni muri Amerika (American Institute of Architects), mu bihembo bya “A+Architizer Awards” bitangwa buri mwaka ku bakoze iby’indashyikirwa ku Isi.

Patrick Schweitzer uyobora Ikigo cy’Ubugeni cya S&AA muri Strasbourg mu Bufaransa yahawe igihembo akesha ibikorwa bye mu iyubakwa ry’Ishuri ry’Ubugeni mu Rwanda.

Uyu Mufaransa yaje ku isonga mu cyiciro cy’ibijyanye n’inyubako zishingiye ku bikorwa by’uburezi, amashuri makuru ndetse n’ahakorerwa ubushakashatsi.

Mu mwaka ushize, American Institute of Architects yahembye Pyramide du Louvre, yashushanyijwe n’Umunyabugeni w’Umunyamerika ukomoka mu Bushinwa, Ieoh Ming Pei. Yatashywe mu 1989.

Francebleu.fr dukesha iyi nkuru yatangaje ko Schweitzer yakoresheje ibikoresho n’abakozi b’imbere mu gihugu bamufashije kubaka yifashishije ishusho y’ibirunga bigaragara mu gihugu.

Schweitzer yemeranyije na Leta y’u Rwanda kubaka inyubako nshya y’Ishami ry’Ubugeni muri Kaminuza y’u Rwanda muri Werurwe 2012.

Inyubako yatashywe mu 2017, yuzuye itwaye miliyari 4 Frw; yubatswe hifashishijwe ibikoresho bikomoka imbere mu gihugu, birimo amabuye y’amakoro agaragara mu gace k’ibirunga. Iyubakwa ryayo ryahaye akazi abagera kuri 350.

Inyubako ya Kaminuza iri ku buso bwa metero kare 5600, yubatswe ku nkunga ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere. Ifite ibyumba binini byo kwigiramo n’ahagenewe ibiro by’abayobozi, ikanagira agace gateye nk’umutemeri hejuru abakora ibishushanyo bazajya bakoreramo. Ifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri bagera kuri 600.

Schweitzer arateganya no gukora ku nyubako izakoreramo Ikigo gikomeye cyo mu Bufaransa gikora Ubushakashatsi bugamije kurwanya Kanseri y’Urwungano ngogozi (IRCAD), gitanga amahugurwa ku baganga mu bijyanye no kubaga indwara, izubakwa i Kigali.

Abanyeshuri biga ibijyanye n’ubugeni mu guhanga inyubako bazatangira kuyigiramo muri Nzeri 2018
Igishushanyo mbonera cy'inyubako yahesheje igihembo Umunyabugeni w’Umufaransa, Patrick Schweitzer
Inyubako y’Ubugeni ya Kaminuza y’u Rwanda yahize izindi mu zubakanye ubuhanga
Iyi nyubako irimo ibyumba by'amashuri, ibiro by'abayobozi, laboratwari, studio n'ahakirirwa inama
Mu masaha y'ijoro uko inyubako izakorerwamo abiga ibijyanye n'ubugeni igaragara
Nta ascenseur iri muri iyi nyubako ariko yubakanywe uburyo bworohereza ushaka kuzamuka muri etage ya kabiri
Yubakishijwe ibikoresho birimo amabuye y’amakoro agaragara mu gace k’ibirunga
Iyi nyubako yatashywe ku wa 15 Werurwe 2018
Yubakanye ubuhanga gakondo ritanga amahumbezi

Amafoto: Jules Toulet


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza