Itegeko rigena ubwishingizi mu buvuzi rimaze imyaka 7 ritowe, ryarashyinguwe

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 20 Gashyantare 2019 saa 02:53
Yasuwe :
0 0

Abasenateri bababajwe n’uko itegeko rigena ubwishingizi mu mwuga w’ubuvuzi rimaze imyaka 7 ritowe ariko rikaba ritaratangira gushyirwa mu bikorwa.

Itegeko No 29/2012 ryo kuwa 22/01/2013 rigena ubwishingizi ku mwuga w’ubuvuzi, kuva ryatorwa kugeza ubu ngo ntirirashyirwa mu bikorwa.

Mu nama yahuje abasenateri bo muri Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu n’inzego zitandukanye zihagarariye abakora mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda, bavuze ko bababajwe no kuba iri itegeko rimaze iyi myaka yose ritarashyirwa mu bikorwa.

Umuyobozi w’Urugaga rw’abaganga n’abaganga b’amenyo, Dr Rudakemwa Emmanuel, yasabye ko inzego zose bireba zikwiye kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko.

Ati “Mu kazi dukora hakunze kuba impanuka, rero ubwo bwishingizi buzadufasha indishyi zibashe kuboneka [...] itegeko kugeza uyu munsi riracyashyinguye kandi ryaratowe ntituzi ikibazo kirimo. Ni ikintu kihutirwa cyagombye kuba cyarakozwe kuko kuba ritaratangira gushyirwa mu bikorwa Ntabwo ari ikibazo ku baganga gusa cyangwa se ku bantu bakora kwa muganga gusa, ahubwo ni ikibazo ku baturage.”

Senateri Niyongana Garcan, Umuyobozi wa Komisiyo, yavuze ko bibabaje kuba itegeko ritorwa rikamara iyi myaka yose ritarashyirwa mu bikorwa.

Ati “Itegeko ry’ubwishingizi mu mwuga w’ubuvuzi, twakoze igenzura hirya no mu mavuriro no mu bigo nderabuzima natwe dusanga ridashyirwa mu bikorwa. Minisitiri w’Ubuzima twaramutumije aza hano gutanga ibisobanuro agaragaza ahakiri inzitizi, avuga ko hari amateka y’abaminisitiri yabuze kugira ngo iryo tegeko n’ibirikubiyemo bitangire bishyirwe mu bikorwa.”

Yakomeje agira ati “Twebwe nk’inteko ntabwo twumva bidushimishije kumva itegeko ryo kurengera abaturage no gufasha urwego gukora neza rimara igihe kingana gutya ridashyirwa mu bikorwa.”

Amateka ya ba Minisitiri uw’imari hamwe n’uw’ubuzima abura kugira ngo iri tegeko rishyirwe mu bikorwa, agomba kugaragaza uburyo umurwayi wakorewe amakosa kwa muganga cyangwa wahawe serivisi runaka ikamugiraho ingaruka azajya ahabwa indishyi z’akababaro.

Iri tegeko nubwo rizafasha umuganga kuba yakwishingirwa ku mpanuka cyangwa ibyago yagirira mu kazi, ngo ntirikuraho ibihano ashobora gufatirwa n’urugaga rw’abaganga, igihe bigaragaye ko impanuka yagize yatewe n’uburangare, cyangwa we ubwe yabigizemo uruhare.

Abakora mu buvuzi bamaze imyaka irindwi bashyiriweho itegeko rigena ubwishingizi ariko ntirirakurikizwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza