Itegurwa rya Jenoside muri Kibungo: Kwica Abatutsi, kubirukana mu mashuri no mu mirimo mu 1973

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Nzeri 2019 saa 04:32
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwakozwe na Komisyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Kibungo, bugaragaza ko Repubulika ya mbere yaranzwe n’ubwicanyi bwa hato na hato bwakorewe Abatutsi mu myaka ya 1961, 1963 na 1966 kugeza ku mpera y’ubu butegetsi ubwo mu 1973 Abatutsi birukanwe mu mashuri yisumbuye, muri Kaminuza no mu mirimo ya Leta mu gihe abandi bishwe.

Nk’uko bigaragazwa n’umutangabuhamya wo muri Komine Rutonde, Perezida Grégoire Kayibanda yari yarashyizeho uburyo yumvaga buzamufasha kwigiza imbere manda ye: kuvuga ko Abatutsi bamaze kuba benshi mu mashuri no mu mirimo ya Leta, kugira ngo birukanwe hagendewe ku ntonde zari zarakozwe mbere.

Abanyeshuri b’Abatutsi barirukanwe ahantu hose: i Zaza kuwa 27 Gashyantare 1973, i Gahini na Rwamagana ku munsi wakurikiyeho. Muri rusange, Abatutsi 167. Ni ukuvuga ko 28 % by’abanyeshuri b’Abatutsi 671 bigaga muri ibyo bigo birukanwe.

Abarimu basaga 12 nabo barirukanwe: i Gahini barimo Karamage, Bangambiki na Gasana. Uko kwica Abatutsi no kubirukana byabaye mbere gato ya Kudeta yo ku itariki ya 05 Nyakanga 1973 yakozwe na Jenerali Majoro Habyarimana Yuvenali.

Ako kavuyo gashingiye ku moko kari gashingiye ku cyiswe ijanisha rinini ry’Abatutsi mu mashuri no mu buyobozi mu mpera za 1972.

Nk’uko bigaragazwa n’uwigeze kuyobora ishuri ribanza rya Kabarondo, ahagana mu 1973, hongeye kuvuka ikibazo cy’iringaniza rishingiye ku moko mu mashuri no mu mirimo ya Leta.

Umutangabuhamya wo muri Komine Rutonde avuga ibyabaye muri 1973 muri aya magambo :Perezida Kayibanda yatowe manda eshatu z’imyaka ine buri imwe. Yafatwaga n’Abanyarwanda bamwe nk’ikigirwamana birirwaga bamusingiza bamwifuriza kuramba. Yumvaga ko azaguma ku butegetsi yica Abatutsi anabirukana mu mashuri no mu mirimo ya Leta kugira ngo ashimishe abahezanguni b’Abahutu bumvaga bababajwe no kuba hari Abatutsi muri izo nzego.

Mbere y’ibyabaye mu 1973, umuyobozi wa Koleji ya Kristu-Umwami i Nyanza, Padiri Chanoine Ernotte, yandikiye Perezida Kayibanda amubaza ku byerekeranye n’ivangura ryakorerwaga Abatutsi. Perezida Kayibanda yamusubije amubwira ko kwirukana Abatutsi byari ngombwa mu mashuri.

Nk’uko bigaragazwa na Jean Damascène Rwasamirera, Ababiligi bari barahisemo igice cy’Amajyaruguru ngo bakore igisirikare kigizwe n’Abahutu kugira ngo bereke Abanyarwanda ko ntakibazo gishingiye ku Turere gihari hagati y’Abanyenduga n’Abakiga.

Nyamara ariko, ni iki gisirikare kigizwe ahanini na ba ofisiye bo mu Majyaruguru, bahiritse ubutegetsi bwa Kayibanda tariki ya 05 Nyakanga 1973.

Mbere gato y’iyo kudeta, hari umwuka mubi hagati ya Nduga n’Urukiga. Ni ku bw’iyompamvu, mu gushakira igisubizo icyo kibazo, ubutegetsi bwa Kayibanda bwashatse uwo bugira nyirabayazana: Umututsi.

Ubwo butegetsi bwarabishe bunabirukana mu mashuri no mu mirimo ya Leta, ubwo hari hatangiye icengezamatwara ryo kwibasira Abatutsi. Ryibasiraga cyane cyane « Abize », ni ukuvuga abari barize bakarenga amashuri abanza.

Buri kigo cy’ishuri cyari cyarashyizeho Komite ishinzwe umutekano wa rubanda (comité de salut public ) ishinzwe kuvura icyo bitaga ‘Ubuhumyi bwa bamwe mu Bahutu’ ( La myopie de certains Hutu ) batabonaga ikibazo cy’Abatutsi bajijutse mu gihugu. Ni muri urwo rwego, abanyeshuri b’Abahutu bo mu mashuri ya Byimana na Shyogwe urutonde rw’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye na Kaminuza b’Abatutsi bagombaga kwirukanwa.

Ako kavuyo kageze mu gihugu hose, aho na Perefegitura ya Kibungo itasigaye ufatiye urugero ku bigo nka Seminari nto y’i Zaza, Ishuri nderabarezi ry’i Zaza n’Urwunge rw’amashuri rwa Zaza ho muri Komine Mugesera, ishuri ry’icyiciro rusange rya Gahini muri Komine Rukara ndetse n’ ishuri ry’icyiciro rusange rya Rwamagana muri Komine Rutonde.

Nk’uko bigaragazwa n’umutangabuhamya wo muri Komine Rukira, mbere y’uko Jenerali Majoro Habyarimana Yuvenali afata ubutegetsi hariho guhiga Abatutsi mu bice byose bya Kibungo hafi ya byose. Abarimu batatu b’Abatutsi bo ku ishuri ribanza rya Ntaruka barirukanwe ; Pierre Gatarayiha, Vincent na Antoine Mukakaza.

Na none kandi i Rukumberi muri Komine Sake, Abatutsi birukanwe mu mashuri no mu mirimo ya Leta. Abatutsi bamwe na bamwe bahugiye ubwo bwicanyi n’itotezwa mu bihugu bikikije u Rwanda. Mu Iseminari nto ya Zaza, abanyeshuri b’Abatutsi barakubiswe abandi baricwa nk’uko bigaragazwa na Rwasamirera Jean Damascène.

Undi mutangabuhamya, Justin Kayitana wo muri Komine Rukara yavuze ko mu 1973 yari umunyeshuri mu Iseminari nto ya Zaza. Umunsi umwe barangije amasomo, basanze urutonde rw’abanyeshuri b’Abatutsi bagomba kwirukanwa cyangwa kwicwa rwamaze gikorwa. Abanyeshuri bari bakoze ubwicanyi i Zaza bari baturutse mu bindi bigo kandi bari bashyigikiwe n’ubuyobozi. Bakoreshaga intwaro gakondo nk’ubuhiri n’ibibando. Abanyeshuri birukanwe ku mashuri bahitaga bataha iwabo.

Musenyeri Yozefu Sibomana amaze kumva iyi nkuru mbi, yajyanye n’abasirikare kugira ngo bagarure abo banyeshuri bahunganga ako kaduruvayo no kubasaba kugaruka mu bigo byabo.

Muri abo basirikare harimo Koloneli Pierre Celestin Rwagafirita . Uyu yagerageje kumvisha Musenyeri Yozefu Sibomana ko seminari igomba kuyoborwa n’Umuhutu, kubera ko uwari umuyobozi wayo, Charles Gatsinzi yari Umututsi. Nyuma, uyu Charles Gatsinzi yaje gusimbuzwa Padiri Elysée Mpongano. Ariko na we, nk’uko umutangabuhamya abivuga, yari afitanye amasano n’Abatutsi.

Muri iki kigo, abayobozi bafashe umwanzuro ko abo banyeshuri b’Abatutsi bahaguma bagakomeza amasomo yabo, bakarindwa n’abasirikare Musenyeri Yozefu Sibomana yari yazanye.

Mu ishuri ry’icyiciro rusange rya Gahini, abanyeshuri b’Abatutsi birukanwe tariki ya 27 Gashyantare 1973, bagenzi babo b’Abahutu babatera amabuye.

Tariki ya 28 Gashyantare 1973, bakomeje guhiga no kwica abanyeshuri b’Abatutsi. Umutangabuhamya asobanura ko we na bagenzi be Rurangwa na Wesley, bamaze kumenya ko ibikoresho byabo byatwitswe, bafashe umwanzuro wo kuva mu kigo no guhungira i Burundi.

Muri iki kigo, tariki ya 18 Werurwe 1973, habaye ikindi gikorwa: iyicwa rya Gakwavu, Umututsi wakoreraga paruwasi y’Abaporotesitanti ya Gahini, yishwe n’abanyeshuri bo mu ishuri ry’icyiciro rusange rya Gahini.

Iri yicwa ryari rishyigikiwe na bagenzi be barimo Sarabwe Isaac, wari umuyobozi w’iri shuri. Muri iyo midurumbano, abanyeshuri b’Abatutsi bari bahungiye kwa Gakwavu. Abishi baje basakuza bavugira hejuru ngo ‘Turashaka kwica inzoka ntabindi, kuko zimaze kuba nyinshi’, bica Gakwavu na bamwe mu bari bahungiye iwe.

Muri iyo midurumbano yari imeze nabi, abanyeshuri b’aba PARMEHUTU b’i Gahini, bagiye ku ruhande rwa Sarabwe Isaac bihuza na we, birengagije ko ashinjwa ubwicanyi. Uyu Isaac Sarabwe yafatwaga ‘nk’impirimbanyi y’Umuhutu udashaka Abatutsi na gato’.

Niyo mpamvu bamufataga nk’inkoramaraso nkuru kubera kutagirira impuhwe na nkeya Abatutsi . Nyamara ariko , abanyeshuri bamugize umuyobozi wabo kuko bavugaga ko ‘ari we Muhutu wenyine ushobora kumva no kurwanira inyungu zabo’. Ku rundi ruhande ariko, Perefe wa Kibungo, Kwigira Félicien, amaze kubona ko uyu Sarabwe ari ikibazo yifuje ko yakwimurirwa ahandi.

Nanone kandi hari ikindi gikorwa kidasanzwe cyabaye i Kibungo. Abanyeshuri bo mu ishuri ry’icyiciro rusange rya Rwamagana bateye Burugumesitiri wa Komine Rutonde, François Rwakagabo, bamukekaho kuba Umututsi. Baramuhagaritse bo ubwabo bamufungira ku biro bya polisi i Rwamagana. Mu gutinya ko abo mu bwoko bwe, Abakemba, yari afitemo ijambo rikomeye, bahise bamurekura arayemo ijoro rimwe gusa.

Nk’uko bigaragazwa n’umutangabuhamya wo muri Komine Rukira, mu Ukwakira 1972, Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu n’ubutabera, Andereya Sebatware yasabyePerefe Félicien Kwigira ‘kugira umwete wo gukora iperereza ryimbitse kugira ngo hagaragazwe ubwoko bwa Rwakagabo Frnçois, Burugumesitiri wa Komine Rutonde, na Isidore Sebazungu, umucuruzi akaba n’umuturage wo muri iyo Komine’.

Intonde z’abakozi bagomba kwirukanwa, zamanitswe i Kibungo mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 1973. Bamwe bari abakozi kuri Perefegitura, muri Sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro i Rwinkwavu no mu zindi serivisi.

Muri Kibungo, iyi midurumbano yarakwirakwiye ; inzu z’Abatutsi mu ma Komine ya Muhazi, Rukara na Rukira zaratwitswe. Ibi bikorwa byose by’urugomo, Perefe Félicien Kwigira yabyitaga ‘ibikorwa by’impinduramatwara’. Si we wenyine wavugaga atya, kuko hose intero yari ‘kugirira nabi Umututsi ni ugushyigikira amahame ya PARMEHUTU’.

Ibyo bikorwa by’impinduramatwara mu rwego rw’ishyaka ry’ubuhezanguni n’impinduramatwara yo mu 1959 byari mu by’ukuri ibikorwa bigamije kurimbura abantu hashingiwe ku bwoko (Jenoside).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza