Kaminuza y’u Rwanda yasobanuye impamvu z’amavugurura iherutse gukora

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 13 Nzeri 2017 saa 09:10
Yasuwe :
0 0

Kaminuza y’u Rwanda yasobanuye ko impinduka imaze iminsi ikoze mu miterere y’amakoleji yayo zigamije kunoza imikorere no kugabanya amafaranga yakoreshwaga bitari ngombwa bikazagira akamaro ku barimu n’abanyeshuri.

Mu minsi mike ishize, ubuyobozi bw’iyi kaminuza bwafashe icyemezo cyo kugabanya amashuri yayo ndetse hamwe mu higirwaga haza no gufungwa mu gihe hari ahongerewe amasomo.

Mu mpinduka zatangajwe, Koleji yigishaga amasomo y’ubumenyi rusange, CASS (College of Arts and Social Sciences) yakomatanyijwe n’iyigishaga ibijyanye n’ubukungu, CBE (College of Business and Economics) bibyara Koleji nshya yigisha amategeko, ubukungu n’imiyoborere, CLEG (College of Law, Economics and Governance).

Koleji y’Ubuvuzi n’Ubumenyi mu by’ubuzima, CMHS (College of Medicine and Health Sciences) yo nta cyahindutse kimwe na koleji yigisha iby’ubumenyi n’ikoranabuhanga, CST (College of Science and Technology).

Hanabaye impinduka muri Koleji y’Uburezi, CE (College of Education) ubu ikaba yongereweho imicungire y’ububiko bw’inyandiko CELS (College of Education and Library Sciences), na koleji yigishaga ibijyanye n’ubuhinzi n’ubumenyi mu buvuzi bw’amatungo, CAVM (College of Agriculture and Veterinary Sciences) yongerwaho ibijyanye n’ibidukikije, ihinduka CAEVM (College of Agriculture, Environment and Veterinary Medicine).

Usibye ibirebana n’amaso kandi, hanabaye impinduka ku giciro cyatangwaga ku burezi butangirwa muri iyo kaminuza aho mu mwaka w’amashuri uzatangira mu Ukwakira 2017, ikiguzi cy’uburezi ku banyeshuri biga ibijyanye na siyansi muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) kiziyongeraho ibihumbi 600 na ho abanyamahanga bishyure barengejeho 20% by’ayishyurwa n’Abanyarwanda.

Bivuze ko abiga Siyansi (Science, Technology, Engineering and Medicine) bazajya bishyura miliyoni 1.5 Frw ku mwaka na ho abiga amasomo asanzwe, amafaranga y’ishuri akaba 600,000 Frw mu gihe abanyamahanga bazajya barenzaho 20% ku yo abandi bishyura.

Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi, Prof Nelson Ijumba, yabwiye The NewTimes ko izi mpinduka zatewe n’uko Kaminuza y’u Rwanda yifuza kunoza imikorere yayo no kugabanya amafaranga yakoreshwaga bitari ngombwa.

Yagize ati “Ntitwifuje kunyanyagiza amasomo yatangwaga n’ishuri rimwe mu mashuri menshi. Igitekerezo ni ugukora ku buryo porogaramu z’amasomo zongererwa ingufu muri kaminuza imwe kugira ngo tugabanye amafaranga yagenderaga mu kuva hamwe bajya ahandi.”

Yaguze ko hari amasomo wasangaga yisubiramo muri Koleji yigishaga amasomo y’ubumenyi rusange, CASS (College of Arts and Social Sciences) n’iyigishaga ibijyanye n’ubukungu, CBE (College of Business and Economics).

Abajijwe niba nta ngaruka bishobora kuzagira ku banyeshuri n’abarimu bari bageze mu myaka yo hagati, yavuze ko nubwo zizabageraho ariko ngo byakozwe mu buryo bugamije kuborohereza.

Bivuze ko izi mpinduka ziratangira kubahirizwa muri uyu mwaka w’amashuri 2017/18 uteganyijwe gutangira mu Ukwakira 2017.

Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi, Prof Nelson Ijumba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza