Kangwagye yavuze uburyo Abanyarwanda kera babyinaga bibeshya ko bafite amahoro

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 23 Mata 2018 saa 10:01
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) Ushinzwe Imitwe ya Politiki n’Imiryango Itari iya Leta, Justus Kangwagye, yavuze ko mu myaka ya 1980 Abanyarwanda bajyaga babyina amahoro bakanabyigishwa kandi ntayo bafite.

Kuri iki Cyumweru, Kangwagye yari mu nama yigaga ku ‘ruhare rw’idini ya Islam mu kwimakaza amahoro’, yateguwe n’Ishami ry’u Rwanda ry’Umuryango washinzwe n’Umwami wa Maroc, Mohamed VI (Fondation Mohamed VI des Ouléma Africains).

Yavuze ko amadini agomba kubakira ku ndangaciro z’umuco kugira ngo abashe kubaka amahoro n’iterambere mu bayoboke bayo.

Yavuze ko nta mahoro ashoboka igihe hari igice kimwe gifata ikindi nk’ikidafite akamaro cyangwa igihe ubona abo mudahuje nk’abanzi bawe.

Yagaragaje ko no mu myaka ya 1980 Abanyarwanda bajyaga babyina amahoro bakanabyigishwa ariko nyuma bikagaragara ko ntayo bari bafite.

Ati “Amahoro n’iterambere nta kamaro byaba bifite mu gihe ari ibya bamwe. Muri za 1986 hari indirimbo zajyaga zivuka bakabyina amahoro n’iterambere, bakanabyigisha mu maperefegitura yose y’u Rwanda, hakaba n’umunsi wo kubiririmba. Ariko ukuri kurazwi, amahoro n’iterambere nta byari bihari. Nta nubwo byari bike bishobora kuba byari iby’umwe, babiri cyangwa batatu.”

Yavuze ko amahoro n’iterambere byubakirwa ku ndangaciro z’umuco akaba ariyo mpamvu hari ibihugu bifatwa nk’ibyateye imbere ariko nta mahoro bifite, ati “Umukire ufite ibintu bimukikije nta ndangagaciro afite, ari inyuma y’umukene ufite indangagaciro.”

Kangwagye yagiriye inama urubyiruko rwumva ko iterambere n’amahoro ruzabikura mu mahanga, avuga ko ibyo ari ukwibeshya.

Ati “Kwigenera ahadukwiye igihe gikwiye byose biri mu maboko yacu.Nta wajya gushakisha undi wazabikora atari twe […] Nibyo bigenda bikagabanya agaciro k’iterambere bigatuma abirabura bo muri Afurika bashobora kurira indege cyangwa se bagaca mu butayu bakajya gushaka iterambere aho ritari, bakajya kurishakisha ariko byanze bikunze iyo bagezeyo iterambere n’amahoro ahubwo babibura kurushaho.”

Yavuze ko u Rwanda rugerageza gukora ibishoboka bose ngo abaturage bagire amahoro n’iterambere ariko ko bitashoboka amadini atabigizemo uruhare rufatika.

Icyegeranyo kigaragaza ishusho y’imiyoborere mu Rwanda (Rwanda Governance Scorecard ) cyakozwe na RGB mu mwaka wa 2016, cyagaragaje ko inkingi y’umutekano ariwo shingiro ry’amahoro ifite amanota 92,62% muri rusange mu gihe Ubumwe, Ubwiyunge n’Imibanire y’abantu byari bifite amanota 87,11%.

Umuyobozi mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) Ushinzwe Imitwe ya Politiki n’Imiryango Itari iya Leta, Justus Kangwagye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza