Kenya: Umugabo yakatiwe imyaka 105 azira gufata ku ngufu abana b’abahungu

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 14 Kamena 2018 saa 07:25
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwo mu gace ka Embu muri Kenya rwakatiye umugabo ukora ubuhinzi gufungwa imyaka 105, nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gufata ku ngufu abana batatu b’abahungu.

Umucamanza, Vincent Nyakundi, yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 40 yahamwe no gufata ku ngufu abahungu bafite hagati y’imyaka 9-12, ibikorwa byabaye hagati ya 20-22 Gicurasi 2017.

Mbere yo kubafata ku ngufu yabanzaga kubashukisha kubatwara mu igare rikururwa n’ibimasa, ndetse akabagurira imigati, bamara kugera mu ishyamba agahita abafata ku ngufu.

Nk’uko Nation dukesha iyi nkuru yabyanditse, mu buhamya aba bana batanze bavuze ko yabanzaga kubasaba ko baryamana akaza kubaha amafaranga, babyanga akaba aribwo akoresha ingufu.

Yatawe muri yombi nyuma y’uko umwe mu bana yari amaze gufata ku ngufu atabaje, abaturage bari hafi bagahurura ndetse bagatangira kumukubita agakizwa na polisi.

Dr Phyllis Muhonja wapimye aba bana mu bitaro bya Embu yahamije ko koko bafashwe ku ngufu.

Nyuma yo kumva ubuhamya no kugenzura ibindi bimenyetso, urukiko rwakatiye uyu mugabo gufungwa imyaka 35 kuri buri cyaha, kandi ibi bihano akazajya abikora kimwe nyuma y’ikindi.

Yahamwe hashingiwe ku ngingo ya 11 y’itegeko rihana ibyaha bishingiye ku mibonano mpuzabitsina ryo mu 2006.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza