Kigali: Abatuye ku Mulindi bari mu gihirahiro cyo kwimurwa nta ngurane

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 8 Kanama 2018 saa 01:03
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo ku Mulindi mu Murenge wa Ndera ho mu Karere ka Gasabo, baravuga ko bari mu gihirahiro nyuma yo gusabwa kwimuka aho batuye kuko ari mu gishanga, ntibahabwe ingurane cyangwa ngo batuzwe ahandi.

Umwanzuro wo gufunga izo nzu z’ubucuruzi zirenga 50 wafashwe muri Gashyantare 2018 nyuma y’amezi atandatu bategujwe kuzivamo. Kuva uyu mwanzuro wafatwa uwemerewe kuba mu nzu ni nyirayo kandi nawe ntagire igikorwa cy’ubucuruzi ahakorera.

Aba baturage babwiye Radiyo Flash, ko ubu inzu z’ubucuruzi zabo bakodeshaga zafunzwe ku buryo byabagizeho ingaruka zirimo no kuba batakibona amafaranga yo kwishyurira abana babo amashuri.

Bavuga ko bahangayikishijwe n’uko basabwe kwimuka kuko ngo batuye mu manegeka, mu gihe batuye muri aka gace kagiherereye mu yahoze ari Komini Kanombe na Komine Rubungo.

Umwe muri bo yagize ati “Baratubwira ngo tuzimuke tugende kandi aha hantu hatuwe hakiri Komini Rubungo na Komini Kanombe, aha ho hari muri Rubungo haje mu Mujyi wa Kigali nyuma, ikindi kandi n’ibyangombwa dufite ni ibyo twahawe n’ubuyobozi bwariho.”

Undi yakomeje agira ati “Imvura ntabwo yaguye hano honyine, ahantu hose yaraguye baraza baradufungira imiryango irahungabana, ubu turimo ibirarane by’amafaranga y’ishuri y’abana kuko inzu nizo zadufashaga kwishyurira abana.”

Yongeyeho ko bagiye kwicwa n’inzara kubera ko izo nzu zabo zafunzwe ari zo zari zibatunze ndetse banahangayikishijwe n’uko bari gusabwa kwimuka nta ngurane bahawe cyangwa ngo banatuzwe ahandi.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) Colette Ruhamya, we avuga ko abaturage bari batunze ubutaka mbere y’uko itegeko rijyaho bazahabwa ingurane.

Yagize ati “Abafite ibyangombwa bazahabwa ingurane ariko n’abahatujwe icyo gihe wenda itegeko ritarajyaho nabo bahabwe ingurane.”

Mu mwaka wa 2008 ubushakashatsi bwakozwe na REMA, bwagaragaje ko u Rwanda rufite ibishanga 860 ku buso bwa hegitari 278,536.

Itegeko Ngenga ryo kubungabunga ibidukikije ryashyizweho mu 2005 rigena ko ubutaka bw’ibishanga bwose ari ubwa Leta kandi ko inyubako n’ibindi bikorwa byose bishyirwa muri metero 20 uvuye ku gishanga.

Mu gihe cyo kwimurwa, igikorwa gihabwa ingurane ni icyahashyizwe mbere y’uko tegeko rijyaho kandi nabwo nyiracyo agifitiye ibyangombwa.

Abaturage bo ku Mulindi barasaba kwimurwa bahawe ingurane cyangwa ahandi ho gutura
Inzu z'ubucuruzi zarafunzwe nta n'uwemerewe kuyibamo atari nyirayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza