Kiliziya Gatolika, Islam n’Abaporotesitanti mu Rwanda bashyizeho urwego rwo kwigenzura

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 1 Kanama 2018 saa 10:47
Yasuwe :
0 0

Kiliziya Gatolika, Islam n’amatorero y’abaporotesitanti mu Rwanda bashyizeho Urwego rw’abayobozi bayo ruzoroshya uburyo bwo kwigenzura ubwayo kuruta uko leta ari yo yabahozaho ijisho.

Itangazo rivuga ishyirwaho ry’uru rwego kuri uyu wa 1 Kanama 2018, ryashyizweho umukono na Perezida w’inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Philippe Rukamba; Umwepisikopi Mukuru w’Itorero Angilikani mu Rwanda, Laurent Mbanda; Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim; Perezida w’Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda, Musenyeri Samuel Kayinamura na Musenyeri Birindabagabo Alexis uyobora Peace Plan.

Ishingwa ry’urwego ruhuza aya madini rifite intego eshatu zirimo gushyiraho uburyo bwo kwigenzura mu madini; gutanga inama no gufasha leta mu ishyirwaho ry’amabwiriza agenga imikorere n’imikoranire yayo no gukora ubuvugizi imbere muri aya madini no mu zindi nzego.

Mu kiganiro na IGIHE, Perezida w’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda, Musenyeri Philippe Rukamba, yasobanuye ko urwo rwego rutazivanga mu miyoborere y’idini cyangwa itorero runaka, ahubwo igishyizwe imbere ni ukujya inama n’ubuvugizi ku kintu iki n’iki kugira ngo imikoranire y’amadini yorohe, yaba hagati yayo ndetse na leta.

Agendeye ku biherutse kuvugwa cyane mu madini mu Rwanda ku ifungwa ry’insengero, Musenyeri Rukamba yavuze ko iyo iri huriro riza kubaho, byari koroshya imikoranire na leta.

Yagize ati “Ndakeka ko bajyaga kutubaza, ubu ikintu kigaragara ni uko no kugira ngo ubaze, ubaza idini rimwe cyangwa itorero runaka ariko ndakeka ko twajyaga kwicara bakatubwira bati ‘twebwe dufite uyu murongo wo kugira ngo ibintu bimere neza, abantu bagomba kugira aho basengera hameze neza’, mbese ibyo banditse nyuma basaba [leta], twajyaga kwicara, tukaganira mbere ntibibe ibintu bitwituyeho.”

Muri uko kwigenzura, Musenyeri Rukamba yanavuze ko batazasiga inyuma guhwiturana ku madini ashobora kwigisha yibasira abandi.

Yagize ati “Hari ibintu byo kwigenzura hagati yacu n’imikoranire, tuzajya tuganira, tuvuge tuti ‘ariko wowe ibyo ukora si byo, vuga ibyawe, vuga uko utekereza, vuga iby’ukwemera kwawe ariko si ngombwa kubanza gutuka abandi, kubavuga nabi nta kamaro kabyo.’”

Abayobozi b’ayo madini n’amatorero banashyizeho abagize urwo rwego by’agateganyo, bafite inshingano yo gutegura amategeko shingiro n’amategeko ngengamikorere yarwo no kuyandikisha mu buyobozi bubifitiye ububasha.

Abigize ihuriro ry’uru rwego rwashyizweho ni abakuru b’amadini n’amatorero, baramutse banavuyeho ababasimbuye nibo bazajyamo.

Abayobozi b'amadini akomeye mu Rwanda bashyizeho urwego rwo kwigenzura

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza