Kuki umugabo ateka akanasasa muri hoteli yagera iwe mu rugo ntabikore? - Minisitiri Nyirasafari

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 31 Nyakanga 2018 saa 10:06
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Espérance yavuze ko atumva impamvu hari abagabo badakozwa ibyo gufasha abagore babo imirimo yo mu rugo, nyamara ugasanga mu kazi kabo ka buri munsi ni nka yo bakora kandi bakayihemberwa.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, Minisitiri Nyirasafari yavuze hari imirimo ifatwa nk’iciriritse nko gusasa, guteka, gukubura n’iyindi, ugasanga iharirwa abagore nta mugabo wayikoza mu rugo, kandi ugasanga hari aho bayikora bakorera amafaranga.

Yagize ati “Ushobora kumbwira gute ko umugabo muri hoteli ateka neza cyane kuko ahembwa, yagera mu rugo ntabe yabasha kubikora? Asasa neza muri hoteli, agakora isuku yagera mu rugo ntabe yabikora? ko ari urugo rwe kuki adafatanya n’umugore we?”

Yakomeje avuga ko iyi ari imyumvire ishingiye ku mateka, ariko kandi ikwiye guhinduka.

Ati “Ikibazo cyo kuvuga ngo hari imirimo yahariwe abagore natwe tukabyemera dutyo ni amateka niko umuryango wari waragabanyije imirimo ukagira iyo uha umugore nk’imirimo yo kwita ku bana, kwita ku mugabo, imirimo yo mu rugo, n’umugabo akagira imirimo nko guhahira urugo, gushaka inshuti n’indi mirimo yo hanze y’urugo. Ariko ibi bigomba guhinduka kuko umugore nawe asigaye ahahira urugo.”

Yakomeje avuga ko bitumvikana uburyo umugore yataha avuye ku kazi agahitira mu bikoni, umugabo akicara areba taleviziyo. Ati “Abagabo babyumve, bakwiye guhinduka.”

Ubutumwa bwa Minisitiri Nyirasafari bugaruka ku myumvire ya bamwe mu bagabo baganiriye na IGIHE barimo umwe ukora muri hoteli mu Karere ka Nyarugenge, wavuze ko nubwo akora akazi ko guteka, atagera iwe mu rugo ngo yikoze iziko.

Ati “Naba niriwe mu muriro ndi mu kazi nagera no mu rugo najya ku muriro koko? […] hari igihe njya mu gikoni wenda nka rimwe mu mwaka ariko sinabikora buri munsi.”

Undi ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto we ati “Hari imirimo ntakora mu rugo rwose! Ubu koko nafata umweyo ngakubura? Wenda naterura umwana nkamukinisha ariko sinajya ku buriri ngo nsase madamu ahari.”

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango Action Aid mu mwaka wa 2015, bwerekana ko umugore wo mu cyaro mu Rwanda akora amasaha 16 ku munsi, kuko akenshi abyuka saa kumi n’imwe za mugitondo akaruhuka saa tatu za z’ijoro.

Bivugwa ko kimwe mu bituma avunika bene aka kageni ari uko imyinshi mu mirimo yo mu rugo ikunze guharirwa abagore kandi ntawe bakwaka umushahara.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'umuryango Nyirasafari Esperance

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza