Kwandikisha abana bavutse mu irangamimerere bigiye kujya bikorerwa kwa muganga

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 31 Nyakanga 2018 saa 11:38
Yasuwe :
0 0

Imwe muri gahunda z’irangamimerere zajyaga zikorerwa ku biro by’Umurenge yo kwandikisha umwana wavutse nyuma y’iminsi 30, igiye kujya ikorerwa ku kigo nderabuzima cyangwa ku bitaro umwana yavukiyemo.

Minisiteri y’Ubuzima, iy’ubutegetsi bw’igihugu, iy’uburinganire n’iterambere ry’umuryango n’izindi nzego, barimo kunoza uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bukoreshwa mu kwandikira kwa muganga abana bakivuka mu bitabo by’irangamimerere, ababyeyi babo batiriwe bajya ku biro by’Umurenge.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Mbere kigamije gusobanurira abanyarwanda ibizakorwa mu cyumweru cy’irangamimerere cyatangiye ku uyu wa 31 Nyakanga kugeza ku wa 10 Kanama 2018, izi nzego zatangaje ko abana bazajya bandikirwa kwa muganga bakivuka.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukabaramba Alvera, yasobanuye bigamije kunoza igenamigambi hagendewe ku mubare w’abana bavutse n’uw’abapfuye.

Yagize ati “Twasabye ababyeyi ko bazajya bajya kubyara bafite amazina y’umwana ku buryo aho bazajya bamwandika ikoranabuhanga ryo kwa muganga rizahura n’iryo ku Murenge.”

Yakomeje agira ati “Hazabaho gutanga ububasha umuntu wandika abana bavutse kwa muganga agire ububasha nk’ubwo mu irangamimerere, ku buryo umubyeyi atazajya ava kwa muganga ngo asubire ku murenge kongera kwandikisha”.

Dr Mukabaramba avuga ko ku bana bavukiye mu rugo cyangwa mu nzira bazajya bandikwa bagiye gukingizwa.

Umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu ‘NIDA’ Munana Aimé, yavuze ko iyi gahunda igamije guca isiragira ry’abaturage bajya gushaka serivisi z’irangamimerere.

Yagize ati “Ubu hari gutegurwa umushinga w’itegeko ugomba gushyikirizwa guverinoma kugirango ushyikirizwe inteko iwigeho hanyuma bwa bubasha bw’umwanditsI w’irangamimerere buve ku murenge ahubwo bujye kwa muganga, ku buryo umubyeyi azajya amara kubyara umwana bakamwandika agatahana n’inyandiko y’ivuka rye.”

Avuga ko kubaka ikoranabuhanga iyi gahunda izakoreramo byaratangiye, ku buryo nyuma y’amatora y’abadepite, iri tegeko riri mu ya mbere azatorwa n’abadepite bashya. Ibi bizatuma uyu mwaka w’ingego y’imari 2018-2019, urangira iyi gahunda nshya yatangiye.

Abaturage babyakirije yombi

Abaturage baganiriye na IGIHE yavuze ko iyi gahunda ari nziza cyane, asaba ko yakwaguka ikagera no ku kwandukuza uwapfuye, nabyo bikajya bikorerwa kwa muganda.

Uwitwa Nyandwi yagize ati “Gahunda ubwayo ni nziza […] icyakora niba kwa muganga hose bazaba bafite uburenganzira ku makuru ya NIDA nta kibazo mbibonamo ku bana bavutse ku babyeyi bashyingiranwe ku buryo bwemewe n’amategeko”.

“Iyi serivisi bazanayitange mu kwandukuza abitabye Imana baguye kwa muganga kuko niho byoroha cyane dore ko mu minsi yagenwe bene wabo wa nyakwigendera baba bakibereye mu kababaro mu kiriyo.”

Uwitwa Twaha Jean de Dieu yagize ati “Bizakemura ikibazo cyo guhora abantu basiragira ku Murenge ngo bagiye kwandikisha umwana. Uziko hari n’imirenge iba yubatse kure.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, aherutse kuvuga ko abanyarwanda bakomeje kwitabira gahunda yo kwandikisha abana mu irangamimerere, aho kuva uyu mwaka watangira mu Rwanda hamaze kuvuka abana 167. 367, abagera kuri 91% bakaba baranditswe.

Mu cyumweru cy'irangamimerere hazaho no gushishikariza ababana batarasezeranye gusezerana

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza