Leta y’u Rwanda yasobanuye impamvu yo kuvugurura imikorere y’amadini

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 29 Nyakanga 2018 saa 11:29
Yasuwe :
1 0

Leta y’u Rwanda yatangaje ko gufunga insengero no kuvugurura itegeko rigenga imiryango ishingiye ku myemerere bitagamije kubangamira ubwisanzure bwo gusenga, ahubwo byakozwe mu nyungu z’abaturage ari nabo bayoboke b’ayo madini.

Kuva muri Gashyantare 2018, insengero zisaga 6000 zarafunzwe mu Rwanda gusa inyinshi zaje kongera gufungurwa nyuma yo kuzuza ibisabwa.

Mu cyumweru gishize, abadepite batoye itegeko rigenga amadini ririmo ingingo zikomeye nko kuba umuntu uzajya yemererwa kuyobora idini cyangwa itorero agomba kugira impamyabumenyi ya kaminuza mu by’iyobokamana.

Ibyo byemezo hari bamwe bagaragaje kutabyishimira bavuga ko bije kuniga ubwisanzure bwo gusenga.

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu itangazo yashyize ahagargara kuri uyu wa Gatandatu, yavuze ko ingamba zafashwe zitagamije kubangamira abasenga cyangwa kubavutsa ubwisanzure ahubwo ari ugushaka ko ahantu hasengerwa n’inyigsho zihabwa abayoboke biba bitunganye.

Rigira riti “Ifunga ntabwo ryari rigamije kubangamira ubwisanzure bwo gusenga ahubwo byari ugukemura ubwiyongere buteye inkeke bw’ahasengerwaga hatujuje ibyangombwa, hari isuku nke n’imyitwarire itemewe ya bamwe mu biyita abayobozi b’amadini.Abo bashukaga abayoboke, bagatangaza ibitutsi bibasira abagore cyangwa andi madini, bakanashishikariza abayoboke kwiyiriza kugeza ubwo bapfuye bishwe n’inzara.”

Mu 1962, mu Rwanda hari amadini azwi atageze ku icumi gusa. Hagati ya 1962 na 1994 yariyongereye agera kuri 50.

Mu 2012, umubare w’amadini n’amatorero mu Rwanda wari ugeze kuri 350. Kuva icyo gihe kugeza muri 2017 yariyongereye agera ku gihumbi.

Guverinoma ivuga ko mu Mujyi wa Kigali honyine habarurwa insengero zigera ku 2000 mu gihe imidugudu igize umujyi ari 1176.

Mu bice bimwe byo muri Kigali hari aho usanga insengero zigera ku icumi mu mudugudu umwe. Hari n’aho usanga insengero nk’eshatu cyangwa enye amasaha basengeraho ari amwe bigateza ikibazo cy’urusaku.

Icyakora, nubwo zimwe mu nsengero zafunzwe, Guverinoma ivuga ko izagaragaje kuzuza ibyangombwa zagiye zihita zifungurwa.

Nk’itorero ADEPR rifite insengero zigera ku 3300 mu gihugu hose. Izigera ku 1,381 muri izo zarafunzwe ariko 300 ziza gufungurwa kubera ko zujuje ibyo zasabwaga.

Imisigiti yagenzuwe, 15 % yarafunzwe ariko ntabwo byabujije Abayisilamu gukomeza gusengera mu yindi itarafunzwe.

Mu Ntara y’Amajyepfo hagenzuwe kiliziya zirindwi, izigera kuri 26 basanga zifite ibyo zibura. Mu gihe izo kiliziya ziri kuvugururwa ibikorwa byo gusenga byakomeje gukorerwa mu zindi 45 zisigaye zujuje ibisabwa.

Mu Karere ka Rutsiro, insengero 50 z’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi zarafunzwe. Nyuma y’ukwezi hafi n’igice zahise zigaragaza ko zujuje ibisabwa zirafungurwa.

Abanyamadini babivugaho iki?

Mu kuvugurura imikorere y’imiryango ishingiye ku myemerere, itegeko ryayigengaga ryo mu 2012 ryaravuguruwe ndetse rinyuzwa mu Nteko Ishinga Amategeko riratorwa, hakaba hasigaye ko risohoka mu igazeti ya leta rigatangira gushyirwa mu bikorwa.

Pasiteri Prince John Ntizimbwa ukorera ivugabutumwa mu itorero rya End Time Evangelical Mission yabwiye IGIHE ko mbere y’uko iri tegeko rishya ritekerezwa hari ‘Akajagari’ mu madini.

Yagize ati “Hariho akajagari hakabaho n’itorero, iyo tuvuga rero akajagari kaba gatandukanye n’itorero kuko abantu bazindukaga mu gitondo cyangwa igihe icyo aricyo cyose bagatangiza ibintu byenda gusa n’itorero ariko atari itorero noneho ibyo bintu batangizaga bikaba aribyo biteza akajagari. Ariko itorero ubwaryo iryo Bibiliya ivugaho, ryo nta kajagari rigira”

Dr Charles Mugisha, Umupasiteri mu Itorero rya New Life Bible Church yagize ati “Iri tegeko riracyemura akajagari, risaba ko umuntu ahagaruka agatangira idini agomba kuba ari inyangamugayo, agomba kuba hari urwego ruvuga ko rumuzi yujuje ibisabwa.”

Mu itegeko rishya, abanyamadini bazahabwa imyaka itanu yo kujya kwihugura mu by’iyobokamana kugira babone impamyabumenyi, nyuma utazaba ayifite ntazajya yemererwa kwigisha.

Rumwe mu nsengero zafunzwe mu mujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza