Malawi: Urubanza ku kohereza mu Rwanda Murekezi ruratangira mu minsi 10

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 6 Mutarama 2017 saa 09:13
Yasuwe :
0 0

Ubucamanza bw’urukiko rwa Lilongwe muri Malawi, bwemeje ko mu minsi 10 ruzatangira kuburanisha urubanza ku iyoherezwa mu Rwanda rya Murekezi Vincent ukekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko Umuyobozi wungirije mu bushinjacyaha bwa Malawi, Steven Kayuni, uhagarariye leta muri uru rubanza, ashyikirije urukiko dosiye ishinja Murekezi bohererejwe n’u Rwanda.

Kayuni yemeje ko iyo dosiye irimo ibimenyetso bizafasha leta mu rukiko, bigatuma idakomeza gufatwa nk’ahantu hakingira ikibaba abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “ Twamaze gushyikiriza dosiye urukiko no ku bunganizi kandi urukiko rwemeje ko kuwa 16 Mutarama 2017 ruzatangira kuburanisha urubanza.”

Nyasa Times yanditse ko umwunganizi wa Murekezi, Wapona Kita, yemeje ko bamaze kwakira dosiye ya Murekezi kandi biteguye kumwunganira. Gusa yavuze ko hari ibyago by’uko Murekezi ashobora koherezwa mu Rwanda ntahabwe ubutabera nyabwo.

Murekezi ufungiye muri gereza ya Maula mu mujyi wa Lilongwe, akurikiranyweho ibindi byaha bya ruswa nkuko byagaragajwe mu 2008 n’ikigo gishinzwe kurwanya ruswa (ACB) n’ikigo cya Malawi gishinzwe imisoro n’amahoro (MRA), agomba kuzisobanuraho mbere yo koherezwa mu Rwanda.

U Rwanda rumukurikiranyeho ibyaha birimo kugira uruhare mu mugambi wo gucura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi hagati ya 1991 na Nyakanga 1994, yakoreye muri Butare-Ngoma, cyane mu yahoze ari segiteri Tumba. Akekwaho kuba ari mu bayoboye ibitero, kugenzura za bariyeri, gukoresha inama n’ibindi bikorwa.

Murekezi u Rwanda rumukurikiranyeho ibyaha birimo kugira uruhare mu mugambi wo gucura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza