Manirareba yasabye urukiko gutumiza Leta na Kiliziya mu rubanza aregamo Musenyeri Ntihinyurwa

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 15 Werurwe 2018 saa 01:39
Yasuwe :
3 3

Manirareba Herman wareze Musenyeri wa Arikidiyosezi ya Kigali, Ntihinyurwa Thaddée, ku gutesha agaciro Abanyarwanda no guca umuco gakondo;yajuririye Urukiko Rukuru ku kirego cye cyateshejewe agaciro, asaba ko rwahamagaza Leta na Kiliziya.

Uyu muturage yajyanye mu nkiko Musenyeri Ntihinyurwa amushinja gutesha agaciro Abanyarwanda bose no guca umuco gakondo wabo wari ushingiye kuri kirazira akawita ‘uwa gishenzi’, awusimbuza uw’Abaheburayi ushingiye kuri Kiliziya Gatolika.

Ku wa 30 Ugushyingo 2017, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ikirego cya Manirareba, rwavuze ko impamvu ashingiraho avuga ko arengera umuco mu izina ry’Abanyarwanda, nta shingiro zifite kuko yareze mu ryabo nta wamutumye.

Manirareba wari wenyine mu cyumba cy’iburanisha nta mwunganizi, kuri uyu wa 15 Werurwe 2018, yabwiye Urukiko Rukuru ko yifuza ko hagobokeshwa (kugobokesha ni uguhamagaza abandi bafite inyungu mu rubanza kugira ngo ruburanishwe bahari) Leta y’u Rwanda na Kiliziya Gatolika mu rubanza.

Yavuze ko umucamanza yatesheje agaciro ikirego cye kandi leta ihari yagakwiye guhamagazwa ikagaragaza aho ihagaze.

Manirareba yasabye Urukiko Rukuru ko rwahamagaza leta (ihagarariye abaturage) ikagaragaza ko imushyigikiye cyangwa itamushyigikiye, akavuga ko byamuha amahirwe yo kubona ubutabera.

Me Ndengeyingoma Yvonne uburanira Musenyeri Ntihinyurwa, yasabye urukiko ko icyifuzo cya Manirareba kitahabwa agaciro kuko Musenyeri adahagarariye Kiliziza ahubwo ari ni Umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali.

Yanabwiye urukiko ko Manirareba yagombye kugaragaza aho akomora ububasha bwo guhagararira Abanyarwanda; kandi ko niba yazanye icyemezo ko abahagarariye nk’ababa basangiye inyungu, yanerekana ko yishyuriye buri wese igarama.

Me Ndengeyingoma yanasabye urukiko ko Manirareba yacibwa indishyi z’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu kubera gushora mu rubanza Musenyeri ku bw’amaherere. Yasobanuye ko bajuririye indishyi kuko umucamanza atesha agaciro ikirego cya Manirareba ntiyigeze azitaho.

Manirareba we yavuze ko Me Ndengeyingoma atigeze ahakanira Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko Musenyeri Ntihinyurwa ahagarariye Kiliziya Gatolika.

Yongeyeho ko n’indishyi zisabwa nta gaciro zikwiye guhabwa kuko Musenyeri aterekanye ko atatesheje agaciro umuco gakondo.

Amaze kumva impande zombi, umucamanza yatangaje ko umwanzuro w’urubanza uzasomwa ku wa 13 Mata 2018.

Mu kirego cya Manirareba anavugamo ko ku wa 29 Kamena 2001 Musenyeri Ntihinyurwa afatanyije na bagenzi be barimo Musenyeri Misago Augustin wayoboraga Diyoseze ya Gikongoro, bemeje ko uwabonekeye i Kibeho kuva ku itariki ya 28 Ugushyingo 1981 kugeza ku ya 28 Ugushyingo 1989 “ari Bikiramariya Nyina wa Yezu kandi ari Nyirarumaga, umugabekazi w’umutsindirano wa Ruganzu II Ndoli, mu buryo bwa mwuka wari waje kubwira Abanyarwanda ko mu gihugu cyabo hazabaho Jenoside kugira ngo bayirinde”.

Mu minsi ishize, Umuvugizi wa Kiliziya Gatolika, Musenyeri Rukamba Filippe, yatangaje ko ikirego cya Manirareba kitari gikwiye mu butabera, ati “Ku bwacu ntabwo cyakabaye ikirego cy’inkiko kuko uwabonekeye abakobwa (i Kibeho) yivugiye ko ari Mariya Nyina wa Jambo, umubyeyi wa Yezu Kirisitu kandi Nyirarumaga ntiyigeze aba Nyina wa Jambo.”

Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali, Ntihinyurwa Thaddée
Manirareba Herman wareze Arikipiskopi Ntihinyurwa Thaddée

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza