Me Mutunzi Donat yapfuye bikekwa ko yiyahuriye muri kasho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Mata 2018 saa 01:19
Yasuwe :
0 1

Me Mutunzi Donat wigeze kunganira mu mategeko Dr Léon Mugesera, yapfuye bivugwa ko yiyahuye, aho yari afungiye kuri Sitasito ya Polisi ya Ndera, akurikiranyweho ibyaha by’urukozasoni bikoresheje ingufu.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (RIB), Mbabazi Modeste, yahamirije IGIHE iby’urupfu rwa Me Mutunzi, avuga ko ‘yimanitse ari muri kasho ya polisi.’

Yagize ati “Twabyumvise, twamenye ko ari umufungwa wafashwe mu ijoro ryo ku wa 19 zishyira 20 uku kwezi, aregwa ibyaha by’urukozasoni bikoresheje ingufu. Mu gihe bari bakimukurikirana mu gitondo batubwira ko yimanitse ari muri kasho.”

Mbabazi yasobanuye ko yiyahuye akoresheje ‘couvre-lit’ [umwenda wo kwiyorosa].

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ari yo ifite mu nshingano gucunga aho yari afungiye, CP Theos Badege, yabwiye IGIHE ko nk’abandi bafungwa Me Mutunzi yasurwaga n’umugore we akanamugemurira.

Avuga ko uyu munsi mu gitondo saa kumi n’imwe n’igice, isaha kenshi abarinzi baba basohora abafungwa bajya mu bwiherero n’amasuku, nibwo abapolisi n’abandi bafungwa babonye umuntu umanitse hejuru bagahita bahamagara abashinzwe amaperereza ngo bajye gusuzuma.

CP Badege yongeraho ko ikindi cyagaragaye ari uko mu cyumba cy’aho Me Mutunzi yari afungiye hagaragaye amacupa abiri y’inzoga ya Skol, ‘bigaragara ko yari yaraye ayanyoye ndetse icupa rimwe yarikubise ku kintu agakatisha ishuka’.

Polisi y’Igihugu ikaba yafunguye iperereza ngo irebe mu rwego rw’imyitwarire uburyo izo nzoga zaba zinjiye muri kasho kuko bitemewe.

Umurambo wa Me Mutunzi wajyanywe mu bitaro kugira ngo abagenzacyaha bashinzwe kwegeranya ibimenyetso bakore akazi kabo.

Icyaha Me Mutunzi yari akurikiranyweho gisobanurwa n’ingingo ya 184 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda. Iyi ngingo ivuga ku ‘cyaha cy’urukozasoni cyakozwe ku ngufu, amayeri cyangwa ibikangisho ku muntu ufite nibura imyaka cumi n’umunani y’amavuko.’

Ivuga ko umuntu wese ukoze icyaha cy’urukozasoni ku ngufu, amayeri cyangwa ibikangisho bigiriwe umuntu ufite nibura imyaka cumi n’umunani y’amavuko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri.

Iyo icyo cyaha cyateye uburwayi uwagikorewe, uwagikoze ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itanu.

Iyo icyo cyaha cyateye uwagikorewe uburwayi budakira, uwagikoze ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi kugeza ku myaka cumi n’itanu. Iyo icyo cyaha cyateye uwagikorewe urupfu, uwagikoze ahanishwa igifungo cya burundu.

Me Mutunzi Donat wigeze kunganira mu mategeko Dr Léon Mugesera, yapfuye bivugwa ko yiyahuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza