Michael Ryan ntakiri Ambasaderi wa EU mu Rwanda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 13 Nzeri 2017 saa 10:59
Yasuwe :
0 0

Inama y’abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri yemeje Nicola Bellomo ukomoka mu Butaliyani nka Ambasaderi mushya uzahagararira Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

Ni umwanya asimbuyeho Ambasaderi Michael Ryan wari uhagarariye uwo muryango mu gihe cy’imyaka ine, kuko yemejwe ngo ahagararire EU ku itariki 9 Ukwakira 2013.

Nicola Bellomo yari asanzwe ahagariye EU muri Swaziland guhera mu 2013, akaba ariwe wa mbere wahagarariye EU muri icyo gihugu kuko mbere habaga chargé d’affaires. Ubwo muri Gicurasi EU yemezaga ko Bellomo asimbura Ryan mu Rwanda, muri Swaziland yamusimbuje Esmeralda Hernandez Aragones.

Mu gihe cya Michael Ryan nka Ambasaderi wa EU mu Rwanda, ibihugu by’u Burayi byabashije kwemeranya n’u Rwanda inkunga ya miliyoni 460 z’amayero zigamije gufasha u Rwanda mu iterambere mu gihe cy’imyaka irindwi, hagati ya 2014-2020.

Ni amafaranga agomba gukoreshwa mu nzego eshatu zitandukanye zirimo ingufu n’ibikorwa remezo, aho hibandwa cyane mu bikorwa byo kongera ingufu z’amashanyarazi, kuzamura urwego rw’ingufu zisazura.

Harimo iterambere ry’icyaro no kwihaza mu biribwa binyuze mu guteza imbere ubuhinzi, hakaza urwego rw’imiyoborere harebwa ku guteza imbere imiryango itari iya leta no guharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu no kwimakaza imiyoborere myiza.

Michael Ryan yari amaze imyaka isaga 30 mu butumwa bw’amahanga, akaba yarabukoreye mu bihugu bya Jordan, Turikiya, Israel, Misiri na Syria.

Ubwo Ryan yakirwaga na Perezida Kagame muri Village Urugwiro
Michael Ryan yatangiye imirimo ye mu Rwanda kuwa 28 Ugushyingo 2013
Michael Ryan yakirwa mu biro by'Umukuru w'Igihugu nka Ambasaderi Mushya wa EU mu Rwanda, kuwa 28 Ugushyingo 2013

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza