00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Biruta yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Hongrie mu Rwanda

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 13 Ukwakira 2021 saa 02:22
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Biruta Vincent, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Hongrie mu Rwanda, Zsolt Meszaros, ufite icyicaro i Nairobi muri Kenya.

Ibiganiro bagiranye kuri uyu wa 13 Ukwakira 2021, byibanze ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu bijyanye n’uburezi, ibikorwaremezo ndetse n’ubuhinzi.

Baganiriye kandi ku bwitabire bwa Hongrie mu nama u Rwanda ruzakira mu mpera za Ukwakira 2021, izahuza Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize Afurika Yunze Ubumwe n’ab’Umurango w’Ubumwe bw’u Burayi izwi nka “AU-EU ministerial Meeting”.

Iki gihugu giherereye mu Burayi hagati ni kimwe mu bikize kuri uyu mugabane, kuko ni icya cyenda ku Isi mu bifite ubukungu buteye imbere, aho cyohereza ibicuruzwa byinshi hanze ndetse kigashorwamo imari cyane kubera ko gifite abaturage benshi bize.

Umusaruro mbumbe (GDP) wa Hongrie wanganaga na miliyari 154,56$ mu 2020 aho 55,8% byawo wavuye muri serivisi iki gihugu gitanga; 25,2% uva mu nganda mu gihe 3,45% wavuye mu buhinzi, aho cyeza cyane ibigori, isukari, ibihwagari, imizabibu, pome, ibirayi n’ibindi.

Muri Kamena 2021 nibwo Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera Ambasaderi Zsolt Meszaros guhagararia igihugu cye mu Rwanda, aho byitezwe ko hari ibyinshi u Rwanda ruzungukira mu mubano w’ibihugu byombi.

Ibiganiro bagiranye byibanze ku bufatanye bw'ibihugu byombi mu bijyanye n'uburezi, ibikorwaremezo ndetse n'ubuhinzi
Ambasaderi wa Hongrie mu Rwanda yagiranye ibiganiro na Minisitiri Vincent Biruta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .