Minisitiri Busingye yagaragaje ko abafitiye Leta imyenda batangatanzwe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 29 Nyakanga 2018 saa 04:24
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutabera, Johnson Busingye, yavuze ko bamaze gutangatanga abafitiye Leta imyenda ku buryo mu minsi mike nta serivisi bazajya babasha kubona batarishyura.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ubwo abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera bamurikaga imihigo bazesa mu mwaka w’ingengo y’imari 2018/2019.

Busingye yavuze ko ubu bamaze gukorana n’inzego zose zishobora kubafasha kugaruza amafaranga ya Leta ku buryo bizagora uyirimo amafaranga kugira serivisi abona.

Yagize ati “Nigeze kubivuga ubushize abantu bagira ngo ni ibintu biri aho bidafite icyo bizageraho ariko ubu tumaze kugira ubwumvikane na banki zose ziri mu Rwanda, tumaze kugira ubwumvikane n’Urwego rureba abafitiye amabanki imyenda (CRB) , dufitanye imikoranire n’Urwego rushinze abinjira n’abasohoka, Urwego rutanga indangamuntu, Polisi, dufite inzego zinyuranye ubu tumaze kugirana imikoranire.”

Yakomeje agira ati “Ubundi twari twarashyizeho akantu ko kumwibutsa gusa tuti ‘nyamuneka ubwo ugiye guhinduza ubutaka bwawe, ubwo ugiye kwishyura ibi n’ibi wibuke ko ufitiye Leta amafaranga’. Ubu turaza gutera indi ntambwe. Ntabwo tuzamwibutsa gusa, ahubwo za serivisi ntabwo zizaboneka kuko ubu buryo bwose burashingira ku ikoranabuhanga, ku ndangamuntu, cyangwa nimero ya telefoni.”
Urwego rw’ubushinjacyaha kuva mu 2013 kugera mu 2017, rwari rumaze kugaruzwa imitungo ifite agaciro k’asaga miliyari 3,7 Frw y’abari babereyemo Leta imyenda babitegetswe n’inkiko.

Busingye yasabye ko n’undi ufitiye Leta umwenda akaba nta bushobozi abigaragaza akajya yishyura mu byiciro aho kwihisha.

Ati “Umuntu ufitiye Leta amafaranga abizi muri uyu mwaka dutangiye turaza kuzamura kuri za ngamba. Icyo namugira inama ni kutwegera, akemera amafaranga ati ‘ndashaka kwishyura mu byiciro, ndanabisinyira.’ Icyo gihe ubuzima bugakomeza ariko kwinangira akaburira hirya iyo mu rugo cyangwa mu yindi ntara, ubu buryo uko tugenda tubwegeranya turakeka ko abaza kubuguma inyuma ntitubafatireno ari bake.”

Uretse ababereyemo Leta umwenda kubera ibyemezo by’inkiko, izo ngamba zireba n’abandi bafitiye leta ideni mu nzira izo ari zo zose.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2016/2017 igaragaza ko hari abacuruzi barimo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) agera kuri miliyari eshatu z’imisoro bagombaga gutanga ariko batabikoze.

Kubera gukorana n’amabanki, uwanze kwishyura Leta hakagira amafaranga anyura kuri konti ye azajya afatirwa yoherezwe mu isanduku ya Leta kugeza igihe arangirije kwishyura.

Minisitiri w'Ubutabera, Busingye Johnson, yavuze ko abarimo Leta imyenda batangatanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza