Minisitiri Busingye yasabye abagore bahohoterwa kutabihishira ngo ‘niko zubakwa’

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 30 Nyakanga 2018 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w΄Ubutabera akaba n΄Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yibukije abaturage bo mu Karere ka Nyabihu ko nta muntu ukwiye kubahohotera ngo babiceceke kuko ntawe uri hejuru y’amategeko, abasaba kugaragaza abantu nk’abo kandi bagaharanira kumenya amategeko abarengera.

Yabibwiye abaturage ubwo yabasuraga ku wa 28 Nyakanga mu gusoza gahunda yiswe umuriri w΄ubutabera imaze icyumweru ibera muri ako Karere, igamije kubasobanurira amategeko abarengera no kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose.

Minisitiri Busingye yavuze ko bitashoboka ko umuturage yasobanukirwa amategeko yose ariko akwiye kumenya amurengera.

Yakomeje agira ati “Haracyari abantu bagikorerwa ihohoterwa mu ngo zabo bakicecekera, bagendeye ku mahame batojwe kera ngo ni ko zubakwa n΄ibindi. Niyo mpamvu tubigisha gutinyuka bakavuga ibibakorerwa, bakanavuga aho babibona.”

“Natwe ntabwo tuzihanganira abakora ibinyuranye n΄amategeko kuko nta munyabyaha n΄umwe uri hejuru yayo. Ibi tuzabigeraho habayeho ubufatanye bw΄abaturage n΄inzego zitandukanye harimo n΄izitegamiye kuri leta."

Niyoyita Beatrice, ni umwe mu baturage bemeza ko Minisiteri y΄ububutabera yabafashije kuva mu bujiji bakamenya amategeko abarengera biciye muri iyi gahunda.

Ati "Muri aka gace hakunze kugaragara amakimbirane aterwa n΄ubuharike, ubutaka nta burenganzira tubugiraho, ariko aho twasobanukiwe n΄amategeko ntitukirengana n΄ihohoterwa ryaragabanutse, mbese ubutabera bwaratwegereye. Tunifuza ko iyi gahunda y΄umuriri w΄ubutabera yakomeza kuko yadufashije gukemura ibibazo byinshi byo mu miryango."

Ambasaderi w΄Igihugu cya Suède mu Rwanda, Jenny Ohlsson avuga ko bashimishijwe no gufatanya n΄u Rwanda mu kwegereza abaturage ubutabera, ku buryo ubu bukangurambaga bagizemo uruhare bwatanze umusaruro.

Ati "Twakoze ubukangurambaga ku muriri w΄ubutabera, tunafatanya n΄abaturage gukemura ibibazo by΄amakimbirane n΄ihohoterwa byari bibugarije twifashishije abanyamategeko, tunishimira ko abenshi muri aba baturage bamaze gusobanukirwa n΄amategeko abarengera, kandi ni ibikorwa bizakomeza."

Mu Karere ka Nyabihu, Minisiteri y΄ubutabera ku bufatanye n΄Igihugu cya Suède hakozwe ubukangurambaga mu Mirenge itandukanye irimo Gasiza, Mukamira, Kora, basoreza mu Murenge wa Shyira, aho muri uyu murenge imiryango irenga 100 yakemuriwe ibibazo, abandi bagahabwa ubujyanama mu n΄amategeko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza