Minisitiri Mbabazi yasabye urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga mu byubaka u Rwanda

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 11 Kanama 2018 saa 07:00
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Urubyiruko Rosemary Mbabazi, yabwiye urubyiruko ko hari abakoresha imbuga nkoranyambaga bagamije kurwanya gahunda nziza za Leta, arusaba rwo kuzikoresha mu birwubaka.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe urubyiruko ku rwego rw’igihugu, wizihirijwe mu Murenge wa Mwili mu Karere ka Kayonza mu nsanganyamatsiko igira iti" Urubyiruko twisanzure twiyubaka".

Minisitiri Mbabazi yabwiye urubyiruko ko imbuga nkoranyambaga zifite ibyiza byinshi ariko ko zifite n’ibindi bibi byinshi ku buryo batarebye neza byabangiza.

Yagize ati “Izo mbuga nkoranyambaga mukoresha ni nziza pe ariko mwirinde ibibi byazo, buri kintu cyose cyiza kigira rukuruzi z’ikibi, gahunda nziza za leta usanga zifite n’abandi bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bashaka kuzirwanya ndasaba ko mwebwe mukoresha izo mbuga nkoranyambaga mu byiza”.

Yakomeje asaba urubyiruko kuba maso bagakoresha neza imbuga nkoranyambaga.

Ati" Ndabasaba ko mukoresha izo mbuga mugaragaza ibyiza by’igihugu cyacu kuko hari n’abandi bazikoresha mu bibi, mwebwe rero muzikoreshe mwerekana ibyiza by’igihugu cyacu”.

Minisitiri Mbabazi yatanze urugero k’ubutekamutwe bumaze iminsi bukorerwa kuri za telephone, asaba urubyiruko kwigengesera cyane kandi rukirinda ubu butekamutwe.

Yagize ati “Mumaze iminsi mwumva abantu bahamagara kuri telefoni bakubwira bati watomboye miliyoni ebyiri kandi utigeze uzitombora, akakubwira ngo kugira ngo nyaguhe uhoreza ibihumbi mirongo inani. Jya umubwira uti kuraho mirongo inani kuri ayo mafaranga natsidiye unyoherereze ayasigaye. Mujye mumenya ubwenge mwirinde kurangara”.

Uyu munsi ukaba wahujwe n’umuganda udasanzwe wabereye muri uyu murenge aho havuguruwe ikibuga cy’umupira w’amaguru kiri muri uyu murenge. Bamwe mu rubyiruko rutuye mu Murenge wa Mwili, baganiriye na IGIHE, bashimishijwe no kuba bagiye kubona ikibuga cyiza cyo kwidagaduriraho.

Uwitwa Ngayaberura Jean Pierre yagize ati" Turishimye cyane kuba tugiye kubona ikibuga cyiza ubundi twazaga gukinira hano tugataha twavunitse kubera ikibuga kibi ariko turashima ubuyobozi bwiyemeje kukidutunganyiriza."

Muri ibi birori kandi DOT Rwanda, yahembye urubyiruko rwasubije neza ibibazo babajijwe byerekeye ikoranabuhanga hagamijwe kubereka amahirwe agaragara iwabo bakoresha biteza imbere.

Urubyiruko rwakoze umuganda wo kuvugurura ikibuga cy'umupira
Minisitiri Mbabazi yanenze abakoresha imbuga nkoranyambaga mu bisenya u Rwanda asaba urubyiruko kuzikoresha mu birwubaka
Bamwe batsindiye ibihembo bitandukanye nyuma yo gusubiza ibibazo bijyanye n'ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza