Minisitiri Mushikiwabo yatangaje inkingi enye z’imishinga azibandaho natorerwa kuyobora OIF

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 2 Kanama 2018 saa 09:07
Yasuwe :
1 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Louise Mushikiwabo, yashyize hanze imishinga ikubiye mu nkingi enye azibandaho natorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).

Imigabo n’imigambi ya Minisitiri Mushikiwabo yayitangaje abinyujije ku rubuga rwe rushya rwa ‘lmfrancophonie’, akoresha yiyamamaza, aho yagaragaje ko mu byo azaha imbaraga harimo gukomeza guharanira ko indangagaciro za OIF zimakazwa.

Mushikiwabo yavuze ko natorerwa kwicara mu bunyamabanga bwa OIF azashaka ibisubizo by’ibibazo ibihugu na Guverinoma bihuriye muri uyu muryango bigihura nabyo no kunoza imikoranire n’abandi.

Yagize ati “Umushinga wanjye muri OIF uzingiye ku nkingi enye zirimo kuzamura Ururimi rw’Igifaransa, guhanga imirimo mu rubyiruko, kongerera Umuryango wa Francophonie icyizere ugirirwa no gusangizanya ubunararibonye.’’

Umuryango wa Francophonie washinzwe mu 1970, urakomeye cyane kuko uhuza ibihugu bivuga Ururmi rw’Igifaransa, aho igenzura riheruka mu 2014 ryerekanye ko kivugwa na miliyoni 274 ku Isi mu migabane itanu y’Isi.

Minisitiri Mushikiwabo yanagaragaje gahunda yo gushakira urubyiruko imirimo, kimwe mu bibazo ibihugu byinshi bifite. Imibare yo mu 2016 igaragaza ko abarenga ½ muri miliyoni 10 z’abarangije muri kaminuza zirenga 668 muri Afurika bari abashomeri.

Mushikiwabo aheruka gutangariza RBA ko yiyemeje kwiyamamariza kuyobora OIF yagishije inama.

Yagize ati “Kwiyamamariza uyu mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Ibihugu bihuriye ku Rurimi rw’Igifaransa (OIF) mu by’ukuri njye n’ubuyobozi bw’u Rwanda twabiganirijweho cyane n’ibihugu by’inshuti biri muri uyu muryango dusanga ari igitekerezo cyiza nta mpamvu tutakwifuza kuwugiramo uruhare rurushijeho".

"Ikindi ni uko njye ku giti cyanjye mbifitiye ubushake n’ubushobozi kandi aka kazi ni ububanyi n’amahanga bukomeza kuko ni ukuba Umunyamabanga w’ibihugu birenga 80 birimo ibigera kuri 54 bifite uruhare runini kandi bifata ibyemezo bikomeye muri uyu muryango. Ni ububanyi n’amahanga mu bihugu birenze kimwe.”

Mushikiwabo uhanganye n’Umunya-Canada Michaëlle Jean, usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa OIF guhera mu 2014, yashyigikiwe n’ibihugu bya Afurika mu Nama ya AU iheruka kubera i Nouakchott muri Mauritanie ndetse na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yagaragaje ko igihugu cye kimuri inyuma.

Minisitiri Mushikiwabo amaze gukora ingendo zitandukanye zigamije kwiyamamariza umwanya wo kuyobora OIF, mu ziheruka muri uku kwezi yahuye na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila ndetse na Perezida Ali Bongo Ondimba uyobora Ibihugu bihuriye mu Muryango w’Ubukungu muri Afurika yo Hagati (CEEAC), bamwijeje ko bamushyigikiye.

Amatora y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa OIF ategerejwe mu Nteko Rusange yawo ya 17 izabera muri Arménie ku wa 11 na 12 Ukwakira 2018.

Minisitiri Louise Mushikiwabo yakomoje ku bikubiye mu byo azibandaho natorerwa kwicara ku ntebe ya OIF
Minisitiri Louise Mushikiwabo aheruka kugirana ibiganiro byihariye na Perezida wa Gabon, Ali Bongo Ondimba
Perezida Joseph Kabila yijeje Minisitiri Mushikiwabo uri guhatanira kuyobora OIF ubufasha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza