Minisitiri Nyirasafari yamaganye amananiza atuma ababyariye iwabo bandikisha abana kuri ba Sekuru

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 1 Kanama 2018 saa 08:06
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu bakobwa babyariye iwabo akenshi usanga bari munsi y’imyaka 18, bavuga ko iyo bagiye kwandikisha abana babo bashyirwaho amananiza n’abashinzwe irangamimerere ku mirenge, bakabasaba kuzana abo babyaranye bigatuma babandikisha kuri ba Sekuru.

Aba babyeyi babwiye IGIHE kandi ko bagorwa no kwandikisha abana mu gitabo cy’irangamimerere kuko hari abo usanga baba batarafata indangamuntu abandi ababateye inda bakaba barabihakanye.

Umukobwa wo mu Karere ka Kayonza yavuze uburyo yashyizweho amananiza n’umukozi ushinzwe irangamimerere, kugeza ubwo umwana we yanditswe kuri Sekuru.

Ati “Nabyaye mfite imyaka 15 ngiye ku murenge kwandikisha umwana, ubishinzwe arambwira ngo ninjye kuzana umugabo twabyaranye kandi yari yaratorotse. Igihe cyaje kugera Papa ajya kwiyandikishaho umwana kugirango mbashe kumubonera mituweli.”

Undi wo mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Bushoki yagize ati “Nabyariye abana babiri iwacu, umwe namubyaye ntarafata indangamuntu, mama wanjye ahita amwiyandikishaho, undi mubyara narafashe indangamuntu muzana iwacu mpita nsubira i Kigali nawe ababyeyi banjye bamwiyandikishijeho kubera ko uwanteye inda yari yanyihakanye.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru gitegura icyumweru cyahariwe irangamimerere, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Espérance, avuga ko aya mananiza ashyirwa ku bakobwa babyariye iwabo akwiye guhita ahagarara.

Ati “Abakobwa babyarira iwabo bafite uburenganzira bwo kwandikisha abana. Hari igihe abanditsi b’irangamimerere bakunze kutabemerera bakabwira ngo musubireyo mujye kuzana abagabo banyu, musubireyo mujye kuzana indangamuntu. Nta na hamwe kugirango umwana yandikwe bisaba ko witwaza umugabo mwamubyaranye.”

Yamagana abagifite imikorere nk’iyi, akibutsa ko umwana yandikwa kuri Se no kuri Nyina atandikwa kuri Sekuru cyangwa Nyirakuru nk’uwamubyaye.

Yagize ati “Turasaba ko ababikoze gutyo bakwiye no kubikosora kuko icyo gihe ntabwo umwana uba umuhaye irangamimerere nyayo. Turasaba ko aho bishobora kuba byarabaye bityo byakosorwa umwana akandikwa kuri Nyina nyawe umubyara akanandikwa kuri Se nyawe umubyara.”

Ku bakobwa baba barabyaranye n’abagabo bakihakana abana, Minisitiri Nyirasafari yavuze ko bakwiye kwihutira kubimenyesha inzego z’ibanze cyangwa se bakajya kuri ‘Isange one stop Center ibegereye’ bagafashwa kubona Se w’umwana kandi akemera inshingano hashingiwe ku kizamini cy’isano kizwi nka ADN.

Kugira ngo umwana yandikwe ku batari ababyeyi be hari inzira zemewe n’amategeko binyuramo, aho umuntu asaba ko umwana aba uwe cyangwa se akamwishingira.

Minisitiri Nyirasafari yakebuye abashyira amananiza ku babyariye iwabo abibutsa ko umwana yanndikwa kuri Se na Nyina


[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza