Minisitiri w’Intebe arahagararira u Rwanda mu muhango wo gusezera kuri Robert Mugabe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Nzeri 2019 saa 08:41
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, arahagararira Guverinoma y’u Rwanda mu muhango wo gusezera ku wahoze ari Perezida wa Zimbabwe, Robert Gabriel Mugabe, witabye Imana kuwa 6 Nzeri 2019.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu ari bube ari i Harare muri Zimbabwe, aho aherekeza Minisitiri w’Intebe mu muhango wo gusezera kuri Mugabe.

Ati “Ndaherekeza Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, uri bube ahagarariye Guverinoma y’u Rwanda muri uyu muhango”.

Muri iki gitondo Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente akaba yasinye mu gitabo cyo kwihanganisha Zimbabwe, ubwo yari ageze ku kibuga mpuzamahanga cya Harare.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo abayobozi batandukanye ku mugabane wa Afurika bakoranira i Harare, mu muhango wo gusezera kuri Mugabe, ku rwego rw’igihugu. Abarimo abayobozi n’abahoze ari bo barenga 10 baritabira uyu muhango.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, byitezwe ko yitabira uyu muhango ubera muri Stade y’umupira w’amaguru ya Rufaro. Abandi barimo Perezida wa Equatorial Guinea, Theodore Obiang Nguema, yamaze kugerayo.

Umuryango wa Mugabe wemeye ko yaruhukira mu irimbi ry’Intwari nkuko leta yabyifuzaga. Ni nyuma yo kutumvikana cyane na Leta kuri iki cyemezo, aho wo wifuzaga ko agomba kuzashyingurwa mu rugo rwe ku ivuko.

Umuvugizi w’Umuryango wa Robert Mugabe, Leo Mugabe, yavuze ko gushyingura bitazaba ku cyumweru nk’uko byari byitezwe.

Nyuma yo kumusezeraho, umurambo wa Mugabe urasubizwa ku ivuko rye ahitwa Kutama aho abakuru mu muryango bazemererwa kumukoreraho imihango gakondo.

Undi munsi utaratangazwa ariko bishoboka ko azaba ari ku cyumweru, nibwo Mugabe witabye Imana mu cyumweru gishize ku myaka 95 azashyingurwa mu Irimbi ry’Intwari mu muhango uzakorwa mu muhezo.

Ubwo umurambo wa Mugabe wagezwaga muri Zimbabwe ukuwe muri Singapore aho yaguye
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente asinya mu gitabo cyo kwihanganisha Zimbabwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza