Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yashimangiye ko umutekano ari ipfundo ry’iterambere

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 28 Nyakanga 2018 saa 04:27
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko iterambere ryifuzwa na Afurika ridashobora kugerwaho mu gihe nta mahoro n’umutekano bihari.

Yabigarutseho kuri uyu wa 28 Nyakanga 2018, mu muganda usoza ukwezi wahujwe no kwizihiza umunsi wahariwe Ingabo z’Umutwe ushinzwe gutabara aho rukomeye muri Afurika y’Uburasirazuba ‘EASF Open Day’.

Abayobozi bakuru mu nzego za leta, ingabo za EASF (Eastern Africa Standby Force), bari kumwe n’abaturage bo mu murenge wa Gikomero mu karere ka Gasabo, bakoze umuhanda muto uva ahari umudugudu w’icyitegererezo wa Rudahangarwa kugera ku muhanda munini.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yashimiye uruhare izi ngabo zikomeje kugira mu guhangana n’ibibazo by’umutekano, avuga ko bigaragaza ubushake mu guteza imbere akarere n’abaturage muri rusange.

Yabwiye izi ngabo zimaze iminsi mu Rwanda ziteraniye mu nama ya 24 yazo ko Perezida Kagame ashyigikiye ibikorwa byabo byo gukorera hamwe bagamije kurandura icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano.

Ati “Nk’uko twese tubizi nta mutekano nta n’iterambere twifuza twageraho kandi umutekano niwo dukesha byose. Perezida Kagame arasaba rero Abanyarwanda twese n’Abanyafurika muri rusange guhora duharanira uwo mutekano”.

Umuyobozi wa EASF, Dr Adbillahi Omar Bouh, yavuze ko uyu munsi bagize amahirwe yo kujya ahitaruye Umujyi wa Kigali bagahura n’abaturage kugira ngo babereke ko barinzwe kandi bababwire ko iterambere rizagerwaho ari uko hari amahoro n’umutekano.

Ati “Uyu ni umunsi wahariwe kugaragaza icyo umuryango ukora, uburyo tubanye n’abaturage, ni ibintu byoroshye kumva ko nta mahoro n’umutekano nta terambere ry’ubukungu ryabaho.”

Abaminisitiri b’Ingabo n’Umutekano, abagize urwego rw’inzobere mu by’umutekano n’abakuru b’ingabo zo mu bihugu 10 bihuriye muri EASF bamaze iminsi mu Rwanda mu nama zitandukanye zagiye zibahuriza hamwe zigamije kurebera hamwe icyakorwa ngo amahoro n’umutekano bibashe gusigasirwa muri Afurika y’Iburasirazuba.

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yifatanyije n'abaturage ba Gikomero mu muganda usoza ukwezi
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko iterambere ryifuzwa na Afurika ridashobora kugerwaho mu gihe nta mahoro n’umutekano bihari.
Umuyobozi wa EASF, Dr Adbillahi Omar Bouh, yavuze ko uyu munsi bagize amahirwe yo kwereka abaturage ko barinzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza