Minisitiri w’Intebe yeretswe ibibazo by’ingutu mu bitaro bya Kiziguro, atanga ukwezi ko kubikemura

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 21 Gashyantare 2019 saa 05:38
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yasuye ibitaro bya Kiziguro biherereye mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, yerekwa ibibazo by’ingutu bifite birimo n’inyubako zabyo zadindiye, asaba inzego bireba ko mu kwezi kumwe biba byabonewe umurongo.

Ibitaro bya Kiziguro bifite ibibazo bitandukanye birimo; inyubako zidahagije, ugusaza kw’inyubako, ibitanda bike binatuma abarwayi barara ari babiri ndetse n’idindira ry’inyubako nshya zitegerejweho kwimurirwamo ibitaro byose.

Kuri uyu wa Kane Minisitiri w’Intebe Dr.Ngirente, mu ruzinduko yagiriye mu turere twa Rwamagana, Kayonza na Gatsibo, yasuye ibi bitaro asaba ko ibi bibazo bihabwa umurongo wo kubikemura mu gihe kitarenze ukwezi kumwe.

Mu bikorwa yasuye harimo iby’ubuzima, uburezi, inganda n’ubuhinzi. Uruzinduko rwe rukaba rwari rugamije kureba ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta.

Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko ikibazo ibi bitaro bifite ari ugusaza kw’inyubako ndetse n’ibitanda bike bituma ku gitanda haryama abarwayi babiri cyangwa batatu.

Nyirabahire Euphrasie uturuka mu Murenge wa Remera yagize ati"Ibi bitaro tubishinja ibintu bibiri, icya mbere ni inyubako zishaje zitakijyanye n’igihe, icya kabiri ni ikibazo cy’ibitanda bike bituma hari igihe usanga ku gitanda haryamye abarwayi babiri cyangwa batatu bacurikiranye, hari nubwo usanga umubyeyi akimara kubyara akabura igitanda bakamusasira matora hasi."

Uwitwa Bamporiki Gilbert yavuze ko hari n’ubwo ku gitanda hashyirwa abarwayi barwaye indwara zitandukanye ku buryo umwe yakwanduza undi, gusa ashima abaganga kuko bakora uko bashoboye bakavura abarwayi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima ushinzwe ubuzima Rusange n’Ubuvuzi bw’Ibanze, Dr.Ndimubanzi Patrick, yavuze ko ibitanda muri ibi bitaro atari bike nkuko abaturage babivuga ngo ahubwo ikibazo ari kukubona aho babishyira.

Dr.Ndimubanzi yavuze ko Minisitiri w’Intebe Dr.Eduard Ngirente yabahaye ukwezi kumwe ko kuba bakemuye ibibazo byose bigaragara muri ibi bitaro birimo inyubako nshya z’ibitaro zari zatangiye kubakwa ariko ntizirangire ndetse n’ibindi bibazo bitandukanye.

Dr Mbayire Vedaste uyobora ibitaro bya Kiziguro, yavuze ko bafite ibitanda 87, akaba ari bike kuko iyo ukoze impuzandengo y’ababagana bafite abarwayi 120%, bivuze ngo mu bitanda 100 haba hariho abarwayi 120.

Ati “Turifuza ko twabona ibitaro bigezweho bibasha kwakira abarwayi no kubaha serivisi bakeneye”.

Kubera ko hari inyubako nshya z’ibitaro zari zaratangiye kubakwa ariko nyuma zigahagarara, Dr Mbayire yavuze ko Minisitiri w’Intebe yemeye ko bazohereza ikigo cy’igihugu cy’imyubakire (RHA), harebwe agaciro k’ibikenewe bityo ibitaro byubakwe vuba.

Ati “Bazaza badukorere ibisabwa barebe ibikenewe, nyuma haba inzego za leta, ibitaro ndetse na Diyosezi baterane duhurize hamwe ubushobozi bibe byakubakwa mu gihe cya vuba”.

Agaciro ko kubirangiza kazaba karangije gukorwa bitarenze taliki 25/03/2019, Bivugwa ko agaciro ko kurangiza ibisigaye ku bitaro bishya kabarirwa hagati ya miliyoni 400-500Frw.

Ibitaro bya Kiziguro byatangiye gukorerwamo muri 1985 bikaba byari bigenewe kuba ikigo mbonezamikurire. Ni ibya Kiliziya Gatolika ariko ifatanyije na Leta ku masezerano. Bifite ibigo Nderabuzima 11 abaganga 13 abaforomo n’ababyaza 63.

Dr Mbayire abwira Minisitiri w'Intebe n'abashyitsi bamuherekeje ibibazo biri mu bitaro bya Kiziguro
Minisitiri w'Intebe arimo kumusobanuza neza ibibazo bihari
Inyubako nshya z'ibitaro zitarangiye kubakwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza