Abanya-Misiri baba mu Rwanda bizihije Umunsi w’Impinduramatwara (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 Nyakanga 2018 saa 07:40
Yasuwe :
0 0

Abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, abayobozi bakuru muri Guverinoma bifatanyije n’Abanya-Misiri kwizihiza umunsi w’impinduramatwara y’iki gihugu, mu birori byabereye mu Mujyi wa Kigali.

Uyu muhango wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 27 Nyakanga 2018, wizihirijwemo isabukuru y’imyaka 66 y’Impinduramatwara ya Misiri yo ku wa 23 Nyakanga 1952 izwi nka “23rd July Revolution.” Ni umunsi wizihizwa hazirikanwa ukuva mu butegetsi bw’ingoma ya Cyami mu 1952 no kwinjira muri Repubulika nshya ya Misiri.

Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Ahmed Samy Mohamed El-Ansary, mu butumwa yatanze, yagaragaje urugendo rwo kwiyubaka kw’igihugu cye n’uruhare rwacyo mu iterambere rya Afurika.

Yagize ati “Uyu munsi turizihiza isabukuru y’imyaka 66 y’impinduramatwara yo ku wa 23 Nyakanga nk’izingiro ry’amateka ya Misiri. Ni nk’imbarutso isa n’iyakoreshejwe mu bihugu bimwe bya Afurika y’abayobozi barimo Nasser, Mandela, Ben Bella, Nkrumah, Kenyatta na Nyerere.”

Ambasaderi Ahmed yagaragaje uko Misiri yaciye mu bikomeye mu myaka yashize ariko igahatana cyane mu kwiyubaka.

Yagize ati ‘‘Nkuko mubizi, imbogamizi zari nyinshi zibangamira kubaho kw’igihugu cyageragezaga kubakira ku nkingi z’umuco gakondo mu rugendo rw’imyaka irenga 7000.’’

Imikoranire hagati y’u Rwanda na Misiri kuva mu myaka ishize ishingiye ku buryo ibihugu byombi bikorana mu bijyanye na dipolomasi. Ibihugu byombi byubatse umubano uhamye ushingiye ku bufatanye mu by’uburezi, ubuvuzi, kubaka ubushobozi, gutera inkunga imishinga, ubucuruzi n’ishoramari n’ibindi.

Yagize ati ‘‘Mu myaka itatu ishize, umubano hagati ya Misiri n’u Rwanda wageze ku yindi ntera ndetse ingendo eshatu hagati y’abakuru b’ibihugu, zagize uruhare mu kongerera imbaraga imikoranire yacu.’’

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima rusange n’Ubuvuzi bw’Ibanze, Dr Ndimubanzi Patrick, yashimye umubano hagati y’u Rwanda na Misiri.

Yagize ati “Ubufatanye hagati y’ibihugu byombi burakomeje, kandi bishushanya umubano wimbitse uri hagati yabyo.”

Ambasaderi Ahmed yashimye imbaraga Perezida Kagame yashoye mu guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari rihuriweho n’ibihugu bya Afurika, by’umwihariko ishyirwaho ry’Isoko rusange rya Afurika (AfCFTA), rizanoza ubucuruzi ndengamipaka ku mugabane.

Ati “Misiri yumva neza ko amavugurura ari igikorwa gikomeza kandi irayashyigikiye. Mu bushobozi bw’igihugu kigiye kwicara ku ntebe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yiteguye gukorana n’ibindi mu kuyashyira mu bikorwa.”

Perezida wa Misiri, Abdel Fattah Al Sisi, ni we uzasimbura Perezida Kagame ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) muri Mutarama 2019.

Ibihugu bya Afurika 49 byashyize umukono ku masezerano ashyiraho Isoko rusange ry’uyu mugabane, AfCFTA mu gihe bitandatu byiyemeje kuzayashyira mu bikorwa. Iri soko rusange ryemerejwe i Kigali n’ibihugu 44 muri Werurwe 2018.

AfCFTA yitezweho kuzazana impinduka mu buryo ibihugu bya Afurika bikorana ubucuruzi, rikazahuriza miliyari 1.2 z’abatuye umugabane ku isoko rusange ry’umusaruro mbumbe wa tiriyali 2.19$. Aya masezerano azatangira gushyirwa mu bikorwa namara kwemezwa burundu n’ibihugu 22 bigize AU.

Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Ahmed Samy Mohamed El-Ansary, yashimye imbaraga Perezida Kagame yashyize mu kubaka isoko rihuriweho rya Afurika
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima rusange n’Ubuvuzi bw’Ibanze, Dr Ndimubanzi Patrick
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima rusange n’Ubuvuzi bw’Ibanze, Dr Ndimubanzi Patrick aganira na Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Ahmed Samy Mohamed El-Ansary
Intumwa ya Papa mu Rwanda, Andrzej Józefowicz
Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Oliver Wonekha, yitabiriye ibi birori
mbasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter H. Vrooman
Abahagarariye ibihugu n'imiryango mpuzamahanga mu Rwanda bitabiriye uyu muhango
Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Jenny Ohlsson aganira n'uwa Afurika y’Epfo, George Nkosinati Twala. Ni we wa mbere wagize icyicaro mu gihugu kuva mu 2016 kuko abandi babaga bagifite i Nairobi muri Kenya
Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda, George Nkosinati Twala, uhagarariye abadipolomate bakorera mu gihugu
Abanya-Misiri baba mu Rwanda bizihije Umunsi w’Impinduramatwara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza