00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Ingabire yahishuye icyo yigiye mu rugendo rwamuhesheje ikamba

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 Nzeri 2021 saa 03:48
Yasuwe :
0 0

Ingabire Grace wabaye Miss Rwanda 2021, yasomye amakuru y’Icyongereza kuri Televiziyo y’u Rwanda mu gikorwa gisanzwe kibaho cyo kwakira ibyamamare muri ayo makuru.

Uyu mukobwa yasomye amakuru yo mu mahanga. Nyuma aganirizwa n’Umunyamakuru Jane Mutoni, wamubajije ikintu yigiye ku kuba Miss Rwanda 2021, undi avuga ko rwari urugendo rwo kwiga.

Ati “Rwari urugendo rwo kwiga kuri njye, gushyirwa ku karubanda ndetse n’imbere y’amahirwe atandukanye ni ikintu nshimira cyane mu by’ukuri. Gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye no ku mishinga itandukanye.”

Yavuze ko nubwo yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2021 mu bihe bikomeye, yagerageje gukora uko ashoboye mu kugera ku byo yiyemeje, hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ati “Ndishimye nubwo turi mu bihe bya Covid-19, kenshi tukaba dukorera ibintu bimwe na bimwe kuri internet, bituma umuntu atekereza kugira udushya. Nubwo imirimo imwe twakoze itari yajya hanze, ndatekereza ko tuzayishyira muri raporo izajya hanze mu gihe nzaba ndi gusoza igihe nagenewe cyo kuba mfite ikamba.”

Yavuze ko hari imishinga yakoze irimo uwo yafatanyije n’Ikigo Africa Improved Foods, bakoroza ingurube koperative eshatu z’abajyanama b’ubuzima bo mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana. Hari kandi gusura ikigo cy’abafite ubumuga (HVP Gatagara) n’ibindi.

Uyu mukobwa witegura kujya muri Miss World yavuze ko ari kwitegura ku buryo azahagararira igihugu neza.

Ati “Nishimiye kuba ngiye kujya muri Miss World. Ndishimiye kuzahagararira igihugu. Ntekereza ko ikintu cya mbere ndi gutekereza ari ukwitegura mu buryo bw’inyuma ku mubiri ndetse no mu mutwe.”

Uyu mukobwa usanzwe ari umubyinnyi yavuze ko ari kwitegura kuzigaragaza mu gikorwa cyateguwe na Mashirika kizaba mu mpera z’icyumweru gitaha.

Miss Ingabire yahishuye icyo yigiye mu rugendo rwamuhesheje ikamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .