Mu Karere ka Huye hongeye kurasirwa abajura barwanyije inzego z’umutekano (Yavuguruwe)

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 1 Kanama 2018 saa 07:55
Yasuwe :
0 0

Abajura bitwaje intwaro gakondo bateye mu Murenge wa Huye, mu Karere ka Huye ariko ntibyabahira kuko inzego z’umutekano zahagobotse bashaka kuzirwanya haraswamo babiri barapfa.

Aba bajura ngo ahagana saa munani z’amanywa, bacukuye itiyo itwara amazi abaturage babibonye bamenyesha polisi hanyuma ubwo yahageraga ikagerageza kubahagarika ahagana saa kumi n’ebyiri, barayirwanya babiri muri bo bararaswa abandi bariruka umwe arafatwa.

Ni nyuma y’uko mu minsi ishize tariki ya 27 Nyakanga 2018 nabwo abajura bitwaje intwara gakondo bateye mu Kagari ka Shyembe aho Abashinwa bari kubaka umuhanda Huye-Nyamagabe baciye ingando; icyo gihe batemye abazamu batatu bari baharinze ariko inzego z’umutekano ziratabara zirasamo babiri barapfa nyuma y’uko bashatse kuzirwanya.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Kayigi, yatangaje ko abo bajura barashwe bashaka kurwanya inzego z’umutekano.

Ati “Ni babiri barashwe barapfa, bari bitwaje imihoro n’amashoka baje kwiba, inzego z’umutekano zirahagaboka bashaka kuzirwanya”.

Hashize iminsi abajura bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro batera abaturage hirya no hino mu gihugu bakabiba imitungo yabo rimwe na rimwe bagasiga banabatemye.

Polisi y’Igihugu ishishikariza abaturage kwicungira umutekano no gutanga amakuru kugira ngo ibyaha nk’ibyo bukumirwe bitaraba.

Ubuyobozi bw’Akarere na Polisi bwazindukiye mu nama n’aba baturage mu Mudugudu wa Gikombe, Akagari Ka Sove, mu Murenge wa Huye. Izi nzego zabashishikarije gukomeza kugira uruhare mu gutanga amakuru hagamijwe gukumira ibyaha.

Aba bajura bari bagiye kwiba impombo itwara amazi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza