Mu Rwanda hagiye kubakwa uruganda rutunganya rukanakwirakwiza ifumbire mvaruganda

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 11 Kanama 2018 saa 04:23
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rufatanyije n’ibigo by’abikorera bikora ibijyanye n’ubuhinzi birimo n’icyo muri Maroc, rugiye gutangiza uruganda rukora ifumbire mvaruganda ndetse rukanayikwirakwiza.

Uru ruganda rugiye gutangizwa nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 08 Kanama 2018, yemeje amasezerano y’ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, Agro Processing Trust Corporation (APTC), na OCP Africa yo muri Maroc.

Binyuze muri aya masezerano, OCP Africa ibarizwa mu kigo OCP Groupe isanzwe itunganya amabuye y’agaciro ya Phosphates izashora agera kuri miliyari 5.4 z’amafaranga y’u Rwanda muri uyu mushinga, ikazaba ifite imigabane ingana na 57.4% muri iki kigo gishya kizaba cyitwa Rwanda Fertiliser Company. Ni mu gihe APTC izaba ifitemo 30% n’aho u Rwanda rukagira 12.6%.

Amakuru make The New Times yabashije kubona avuga ko ubutaka iki kigo kizakoreraho bwamaze kuboneka, imirimo yo kubaka ikazatwara amezi agera kuri 14. Ibijyanye no gutangira gukora ifumbire ni kimwe mu byemeranyijweho hagati y’ibihugu byombi, ubwo Umwami Mohammed VI wa Maroc yasuraga u Rwanda mu Ukwakira 2016.

Umuyobozi ushinzwe guteza imbere ubucuruzi muri OCP Africa, Jihane Ajijti yabwiye iki kinyamakuru ko kuva umwanzuro wo gutangiza iki kigo wafatwa, hari itsinda ryategurwaga uko umushinga uzashyirwa mu bikorwa igihe Guverinoma y’u Rwanda izaba imaze kwemeza amasezerano kandi impande zose ziyemeje kurushaho kwegereza abahinzi ifumbire.

Aya masezerano azatuma Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ibasha gukorana na OCP Africa mu gukemura ibibazo byatumaga urwego rw’ubuhinzi rudatera imbere, birimo no kuba hakoreshwa ubwoko bumwe bw’ifumbire mu butaka butandukanye bigatuma umusaruro uba muke.

Uruzinduko rw'Umwami wa Maroc mu Rwanda rwasinyiwemo amasezerano atandukanye arimo n'ayo kubaka uru ruganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza