Muri cyamunara hagiye kujya hoherezwa ba maneko

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 28 Nyakanga 2018 saa 10:36
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye, yavuze ko mu guteza cyamunara imitungo y’abaturage bananiwe kwishyura, hagiye kujya hoherezwa ba maneko hagamijwe guca ingeso zagiye zigaragara z’akagambane kagamije guhendesha imitungo y’abaturage.

Hashize iminsi havugwa abakomisiyoneri birirwa bashakisha ahabereye cyamunara, bakaza bihinduye abaguzi bagatesha agaciro ikigiye gutezwa cyamunara kugeza ubwo kiguzwe make.

Bivugwa ko hari bamwe mu bahesha b’inkiko babigiramo uruhare bagakorana n’abo bakomisiyoneri.

Kuri uyu wa Gatanu ubwo hamurikwaga ibyo Minisiteri y’ubutabera (Minijust) yagezeho umwaka w’ingengo y’imari ushize n’ibyo iteganya mu mwaka wa 2018/2019, Minisitiri Busingye yavuze ko hagiye gukoreshwa uburyo bwose bushoboka kugira ngo abatesha agaciro imitungo y’abaturage bafatwe.

Hashize icyumweru Minisitiri w’ubutabera yirukanye burundu abahesha b’inkiko b’umwuga batandatu bazira amakosa akomeye bakoze mu kazi.

Busingye yavuze ko bamwe muri bo bazize ibikorwa birimo n’amanyanga muri cyamunara, kandi ngo na bamwe mu bakomisiyoneri batangiye gufatwa.

Yagize ati “Muri abo bakomisiyoneri magingo aya hari abo dufite mu magereza atandukanye turimo dukurikirana. Bariya bashaka kungukira mu byago abandi bagize, umuntu yananiwe kwishyura banki bagashaka guteza inzu ye kuri make, muhumure muhaguruke dufatanye turaza kubarwanya.”

Busingye yavuze ko bagiye kujya banoherezayo ba maneko bakurikirana uko cyamunara zigenda, ku buryo ahagaragaye amanyanga bahagoboka hakiri kare.

Ati “Polisi irabizi, urwego rw’ubugenzacyaha rurabizi, twashyizeyo na maneko. Kuri za cyamunara tuzajya tuba turiyo twicayeyo tureba ikiri gukorwa. Ni ikintu tutaza kwihanganira kuko ni uburyo bwo kwishyurana bumaze imyaka irenga igihumbi. Niba cyamunara ibayeho ntikwiye kuba inzira y’abantu baza gushaka imitungo bataruhiye.”

Yakomeje avuga ko ahubwo abahesha b’inkiko bakabaye bakora ibishoboka byose umutungo w’umuturage ukishyurwa amafaranga menshi aho kuwuhombya ku bushake.

Icyakora yasabye abaturage kujya bagerageza kwishyura kare aho kugira ngo bitagera ku rwego rwo guterezwa cyamunara.

Umukozi wa Minisiteri y’ubutabera ushinzwe gukurikirana irangizwa ry’imanza mu karere ka Nyarugenge, Mukarugira Marie, yavuze ko abaturage bakwiye kujya bahesha agaciro imitungo yabo mbere ya cyamunara, banabona ko bahenzwe bagasaba kwizanira umugenagaciro wabo.

Yagize ati “Nta muturage urangeraho ambwira ko umutungo we wateshejwe agaciro. Biramutse bigenze bityo bikaba byabaho, ntekereza ko n’abaturage bakabaye babimenya n’imitungo yabo bakayiha agaciro mbere yo kwinjira mu manza.Niba umugenagaciro yagatanze ukabona utakishimiye, koresha irindi genagaciro kuko biremewe.”

Minijust iherutse gutangaza ko izajya inifashisha amashusho mu gihe cya cyamunara. Kugeza ubu abahesha b’inkiko 29 bamaze kwirukanwa burundu bazira amakosa arimo n’amanyanga muri za cyamunara.

Busingye yavuze ko muri cyamunara hazajya hoherezwa na maneko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza