Musanze: Abagabo badukanye ingeso yo guheza abagore ku mitungo bakoresheje ikoranabuhanga

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 4 Kanama 2018 saa 09:39
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu bagabo bo mu murenge wa Muko, ho mu Karere ka Musanze, baravugwaho ingeso yo kwima abagore babo uburenganzira ku mitungo bakoresheje ikoranabuhanga, aho bafata amafaranga bakayabika kuri telefoni ‘Mobile Money’, ngo abo bashakanye batamenya ko bayafite.

Mu kiganiro n’abanyamakuru gitegurwa n’umuryango Pax Press, benshi mu bagore bo muri uyu murenge bavuga ko abagabo babo batakibitsa muri Sacco, ahubwo bayobotse kubitsa kuri telefoni, kugira ngo bikubire umutungo w’urugo.

Uwitwa Nyirabuhoro Daphrose yagize ati “Twari dusazwe dufite konti muri Sacco tukajya tubitsaho amafaranga avuye mu byo twungutse kuko ducuruza ubuconco. Igihe cyaje kugera umugabo atangira kujya abitsa kuri ‘Mobile Money’, ampisha umubare w’ibanga nawumubaza tukarwana. Ubu sinzi ngo afiteho amafaranga angahe kandi byose biva mu mitsi yanjye.”

Mugenzi we witwa Mukakibibi yakomeje agira ati “Umugabo wanjye iyo mubajije ijambo ry’ibanga akoresha, induru ziravuga kandi rwose nzi neza ko abitsaho amafaranga menshi. Ibi byo guhishahisha yabitangiye mu mwaka wa 2015, atangiye kujya mu nshoreke.”

Hari abagabo bo mu Murenge wa Muko bavuga ko iyo babwiye abagore babo umutungo wose w’urugo bawusesagura, ibi bigatuma bahitamo kubahisha amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Birikunzira Samuel yagize ati “Umugore umubwiye umubare w’ibanga akamenya amafaranga wabikije yose wazigamye ntiwamukira yayasesagura. Hari n’utakongera gufata isuka ngo ajye mu murima guhinga. Niyo mpamvu rero umuntu ahitamo kutagira icyo amubwira akayabitsa kuri Mobile Money.”

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore muri uyu murenge, Ayinkamiye Pelagie, avuga ko guhisha abagore umutungo hifashishijwe ikoranabuhanga ari rimwe mu ihohoterwa abagore bo muri aka gace bakorerwa.

Yagize ati “Ibi byose bituruka ku kibazo gikomeye cyane cyo gucana inyuma aho usanga hari abagabo basahura umutungo w’urugo bawujyana mu ndaya. Ibi rero nibyo bituma umugabo atabwira umugore we w’isezerano ukuri ku mutungo ndetse ntasubire no kubitsa kuri Sacco akajya abitsa kuri mobile money, kugira ngo nibajya no gutandukana ntazagabane n’umugore umutungo wose.”

Umukozi ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Muko, Musana Celine, yavuze ko iki ari ikibazo cy’imyumvire kandi batazahwema kubigisha kugira ngo bahindure iyo myumvire.

Yagize ati “Ni ugukomeza kubigisha kuko hari abagabo bafite imyumvire yuko uwo bashakanye atagomba kumenya gahunda zabo zose, ntamenye n’ukuri ku mutungo w’urugo ariko ibyo ntabwo ari byo, niyo mpamvu abagabo bafite iyo myumvire twabasaba kubireka kuko bikurura amakimbirane mu muryango.”

Umunyamategeko Nizeyimana Elie, avuga ko umugore n’umugabo basezeranye bafite uburenganzira bungana bwo kumenya ingano y’umutungo w’urugo wose.

Yagize ati “Uko uzi numero ye ya telefone niko n’ibanga rye yagombye kurikubwira [...] nta mpamvu y’uko abantu bahishanya umutungo kandi barasezeranye.”

Yifashishije itegeko rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura Nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 , yakomeje avuga ko iri tegeko rigamije guteza imbere uburenganzira bw’abashakanye burimo kugira ijambo ku mutungo, kuwukoresha, kuwubyaza umusaruro no kugira uburenganzira ku bikomoka kuri wa mutungo.

Abagore bo mu Murenge wa Muko ngo ntibamenya ukuri ku mutungo w'urugo
Umukozi ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Muko, Musana Celine avuga ko bagiye gukomeza kwigisha
Umunyamategeko Nizeyimana Elie yasobanuriye abagore bo mu murenge wa Muko ko bafite uburenganzira bungana n'ubwa bagabo babo ku mutungo w'urugo


[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza