Musanze: Abaturage umunani biciwe mu gitero cy’abagizi ba nabi barimo abitwaje intwaro

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 5 Ukwakira 2019 saa 12:06
Yasuwe :
0 0

Abantu umunani basize ubuzima mu gitero cyagabwe mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 5 Ukwakira 2019.

Mu itangazo ryagenewe abanyamakuru, Polisi y’u Rwanda yasohoye yatangaje ko abo bagizi ba nabi bateye bitwaje intwaro gakondo n’imbunda bifashishije barasa bamwe.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, rigira riti “Mu ijoro ryo ku wa 4 Ukwakira rishyira ku wa 5 Ukwakira 2019, abagizi ba nabi biganjemo abitwaje intwaro gakondo bateye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze bica kandi banakomeretsa abaturage.’’

‘‘Aba bagizi ba nabi bishe abaturage umunani barimo batandatu bicishijwe intwaro gakondo n’abandi babiri barashwe amasasu, banakomeretsa abandi 18 bajyanywe mu bitaro aho bari kwitabwaho n’abaganga.’’

Inzego z’umutekano zahise zijya gutabara no guhumuriza abaturage n’imiryango y’abagizweho bagizweho ingaruka n’iki gitero.

Abagizi ba nabi bakekwaho kugaba igitero bakomeje gushakishwa.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko udutero shuma twatangiye kugabwa ahagana saa moya z’ijoro zo ku wa Kane, aho itsinda ry’abantu batazwi ryinjiye mu gace ka Kinigi ritangira kwica abaturage.

Inzego z’umutekano zahise zitabara zihumuriza abaturage n’imiryango y’abagizweho ingaruka n’iki gitero. Kuri ubu umutekano urabungabunzwe ndetse abagizi ba nabi bakomeje gushakishwa.

Iki gitero cyagabwe mu Karere ka Musanze mu Kinigi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza