Musanze: Bubatse ibiraro batera n’ubwatsi bw’inka bijejwe na RAB none amaso yaheze mu kirere

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 7 Kanama 2018 saa 12:56
Yasuwe :
0 0

Muri Mutarama uyu mwaka abaturage 87 bo mu Murenge wa Muko ho mu Karere ka Musanze, bategujwe ko bazahabwa inka n’umushinga w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi (RAB), basabwa gutera ubwatsi no kubaka ibiraro, none bategereje inka amaso ahera mu kirere.

Umwe muri baturage baganiriye na TV1 yagize ati “Batubwiye kubaka ibiraro no guhinga ubwatsi bw’inka, abatari bafite ubushobozi twafashe inguzanyo muri Sacco kugira ngo tutazacikanwa none ubwatsi bwareze budupfira ubusa, ibiraro nabyo twategereje inka zo kororeramo turaheba.”

Undi muturage yagize ati “Mu kwezi kwa mbere nibwo bari batubwiye ko nta cyumweru gishira tudahawe inka, ubu tugeze mu kwezi kwa munani mwatubariza niba izo nka bazaziduha cyangwa batazaziduha.”

Uretse abaturage batejwe igihombo no gutinda guhabwa izi nka, n’ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko byabugizeho ingaruka mu mihigo y’umwaka ushize wa 2017/2018, ngo kuko bari biteze ko izo nka zagombaga kuba zarageze ku baturage byibuze mu kwezi kwa Gatatu kandi uyu ngo wari umwe mu mihigo uyu murenge usangiye n’abafatanyabikorwa utareshejwe.

Umuyobozi ushinzwe ubworozi muri RAB, Dr Uwituze Solange, yatangarije IGIHE ko hari inka zihaka zagombaga gutangwa n’umushinga ‘Rwanda Dairy Development Project’ (RDDP) binyujijwe muri ‘Heifer International’ mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018.

Avuga ko umwaka urangira batabonye inka zose kubera ko kubona izihaka (nkuko amabwiriza agenga gahunda ya Girinka abiteganya), zari zikenewe mbere y’itariki ya 30 Kamena byagoranye.

Yagize ati “Ibi byatumye hari aborozi batarazibona ariko bashonje bahishiwe kuko ikigo RAB cyatije Heifer International aho iba yororeye inka zidahaka yari yatoranyije, ikazitera intanga zamara kwima ikaziha abagenerwabikorwa batoranyijwe mu turere 12 umushinga RDDP ikoreremo harimo na Musanze”.

Dr Uwituze akomeza avuga ko ubu izo nka ziri gutererwa intanga mu rwuri rwa RAB ruri i Gatondori mu karere ka Nyabihu na Songa mu karere ka Huye, bikaa biteganyijwe ko aborozi bazazibona zihaka guhera mu mpera z’ukwezi kwa Cyenda.

Muri Musanze hagmbaga gutangwa inka 400 hasigaye gutangwa 220. Impuzandengo y’agaciro k’inka ihaka ni amafaranga ibihumbi 530,000 mu gihe ishashi idahaka ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 395,000.

Abaturage bubatse ibiraro bategereza inka baraheba
Abaturage bavuga ko byabateje igihombo kuko hari n'abatse inguzanyo muri Sacco

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza