Musanze: Guverineri Gatabazi yasabye abanyeshuri bagiye mu biruhuko kwirinda ‘ibyonnyi’

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 1 Kanama 2018 saa 12:48
Yasuwe :
0 0

Guverineri w΄Intara y΄Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abanyeshuri bitegura kujya mu biruhuko, kwirinda ibishuko bishobora kugusha ubuzima bwabo mu bibazo, bikabatesha amahirwe yo gukomeza amasomo.

Yabigarutseho ku wa Mbere ubwo yasuraga abanyeshuri biga muri Wisdom School mu Karere ka Musanze, muri gahunda ubuyobozi bw΄iyi ntara bwihaye yo gusura abanyeshuri bagahabwa ubutumwa buzabafasha kwitwara neza mu biruhuko bitegura kujyamo.

Yagize ati "Muracyari abana bato, urubyiruko ruzubaka ejo heza h΄Igihugu cyacu, mugomba rero kubaho mu buzima bufite intego, ubu mugiye mu biruhuko, hanze aha hari ibyonnyi byinshi.”

“Bakobwa mwirinde ababashukisha ubusabusa bangiza ubuzima bwanyu mukaba ababyeyi imburagihe, ababoshya kwijandika mu biyobyabwenge cyane ku bahungu, ibi mubyirinde cyane. Mufite amahirwe yo kugira igihugu cyiza, muyabyaze umusaruro mwirinda icyababuza kugera ku ntego nziza mwihaye."

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof) iheruka kugaragaza ko nko mu 2016, abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 16-19 bagera ku 17500 batewe inda zitateguwe ndetse binabagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kuva mu ishuri.

Umwe mu biga muri iryo shuri witwa Ishimwe Juditte, yavuze ko izi mpanuro ari ingenzi, ku butyo zizabafasha kwirinda igihe bakiri ku ntebe y΄ishuri.

Ati "Impanuro duhawe na guverineri wacu tuzifashe nk΄umuti ukomeye uzadufasha kurinda no gukomera ku buzima bwacu mu gihe tuzaba tukicaye ku ntebe y΄ishuri n΄igihe tuzaba twararangije, ubwo tuzaba duharanira kugera ku ntego twihaye yo kuba abo twifuza, bikatugirira akamaro n΄Igihugu cyacu."

Umuyobozi w΄ishuri rya Wisdom School, Nduwayezu Elie, avuga ko kuba umuyobozi w΄Intara ahaguruka akajya kuganira n’abanyeshuri, bituma bumba ubutumwa bahabwa kandi bakabuzirikana.

Yavuze ko abayobozi b’ibigo basanzwe baha abanyeshuri ubutumwa iyo bagiye mu biruhuko, gusa ngo kuba abayobozi bo ku nzego zisumbuyeyo babishyiramo imbaraga, icyizere kiba cyinshi ko abanyeshuri babyumva kurushaho.

Guverineri Gatabazi yasabye abanyeshuri bitegura kujya mu biruhuko kwirinda igeso mbi zakwangiza ubuzima bwabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza