Musanze: Ubuhinzi bubinjiriza asaga miliyoni 5Frw bwabaye umuti w’amakimbirane mu ngo

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 21 Gashyantare 2019 saa 01:12
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko abagore bo mu Murenge wa Muko, Akarere ka Musanze, bari barazonzwe n’amakimbirane mu ngo zabo aterwa n’ubukene, bishyize hamwe bakora ubuhinzi bw’umwuga bwabinjirije asaga miliyoni 5Frw, bituma aya makimbirane ahinduka umugani.

Iki gitekerezo cyazanywe na bamwe mu bagore bari bugarijwe n’ibibazo by’ihohoterwa bakorerwaga n’abagabo babo babinubiraga kuko ntacyo binjiza mu ngo zabo.

Mu 2015 bashinze koperative ‘Twite ku bana bacu’ itangira ari abanyamuryango 10 ubu bakaba bageze kuri 30 harimo abagabo batanu, bahinga ibigori n’ibirayi ari nabyo byatumye batandukana n’ubukene.

Bamwe mu bagore baganiriye na IGIHE, bemeza ko kwishyira hamwe n΄amahugurwa bagiye bahabwa ari cyo gisubizo cyatumye bagera aho bari.

Nyiraharerimana Lucie ni umwe muri bo yagize ati "Ndi umwe mu bagore bubatse urugo rwahoragamo amakimbirane aterwa n΄ubukene twari dufite, nari umugore wabaga mu rugo narabaswe n΄imirimo yaho ntashobora kugera aho abandi bari, icyitwa ifaranga nkaritegereza ku mugabo, byatumaga anyinuba kuko ibyo nakoraga atabibonagamo umusaruro ufatika”.

Akomeza agira ati “Naje kwegera bagenzi banjye duhuje ikibazo dutangira dukora ubuhinzi buciriritse, tunizigamira muri duke twari dufite, bigenda byiyongera. Ubu umugore ugabana make abona nibura ibihumbi 100, ubu navuguruye inzu yacu, ngura inka n΄umurima w΄ibihumbi 500; mbese icyitwaga amakimbirane cyabaye umugani kuko dusigaye dusenyera umugozi umwe".

Mujawamungu Hilarie nawe ati "Amakimbirane no kuba abagabo bacu baratwinubaga ngo ntacyo dushoboye, nibyo byatumye dufata iki cyemezo cyo kwibumbira hamwe dukora ubuhinzi, tugira amahirwe duhabwa n΄amahugurwa ku buhinzi n΄umuryango SKAB ufatanije na Actionaid”.

“Turatinyuka ku buryo ninjiye no mu Nteko Ishinga Amategeko, kuvuganira bagenzi banjye ku bijyanye no kongera ingengo y΄imari mu by΄ubuhinzi, ubu tubona ifumbire n΄imbuto ku gihe, byatumye aho twezaga toni zirindwi kuri hegitari ubu tuheza toni 15”.

Aba bagore ubu bafite uruganda ruciriritse rutunganya umusaruro w΄ibigori bakoramo kawunga bakanagura umusaruro w΄abandi bahinzi. Ibi byahinduye ubuzima bw΄ingo zabo kuko abagabo bababonamo igisubizo aho kubabonamo ibibazo nk΄uko byari mbere.

Nitegeka Jean Pierre ni umwe mu bagabo bari muri iyi koperative, avuga ko yafashe icyemezo cyo kubisunga kuko yababonyemo ibitekerezo birasa ku ntego y΄iterambere.

Yagize ati "Nafashe umwanzuro wo kwisunga aba bagore kuko nabonye ibitekerezo bafite ari ibirasa ku ntego y΄iterambere, mbere bari abakene ingo zabo zitameze neza, ariko nagiye mbona impinduka zavutse mu miryango yabo ndabegera mbigiraho ubu nanjye hari byinshi maze kugeraho mbibakesha”.

“Umugore ntakiri nguteze yombi mugabo ahubwo afatanya nawe ubu natwe dusigaye tubisunga kandi byahinduye ubuzima bw΄ingo nyinshi zabanaga mu makimbirane harimo n΄urwanjye".

Umuyobozi wungirije w΄Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y΄abaturage Uwamariya Marie Claire, avuga ko intambwe abagore bo muri Musanze bamaze gutera izabera urugero rwiza abasigaye inyuma.

Yagize ati "Kera byari bigoye ko umugore yumva uruhare rwe mu iterambere ry΄urugo rwe kuko yumvaga ko ari uwo kurera abana ibyo kuruhahira bikareba umugabo, ariko ubu barakangutse hamwe no kubigisha bakanibumbira mu makoperative, byabafashije gutera intambwe nziza ubu barunganira abagabo babo kandi aho byageze amakimbirane yaragabanutse”.

Usibye kuba aba bagore bibumbiye muri Koperative Twite ku bana bacu bishimira iterambere bamaze kugeraho barikesha ubuhinzi bw΄umwuga, banavuga ko bagifite imbogamizi zo kubona amasoko ahagije y΄umusaruro ubuyobozi bw΄ Akarere ka Musanze kemeye kubafasha gukemura iki kibazo.

Abagore bakoze ubuhinzi bw'umwuga binjiza asaga miliyoni eshanu
Ubuhinzi bw'umwuga bwabatandukanyije n'amakimbirane mu ngo zabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza