Musenyeri Nzakamwita yakomoje ku birarura urubyiruko rukishora no mu biyobyabwenge

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 14 Kamena 2018 saa 11:16
Yasuwe :
0 0

Umushumba wa Diyoseze ya Byumba, Musenyeri Nzakamwita Sylverien, yasabye ko urubyiruko rwarindwa ibintu byose bishobora kururarura bikabangiriza ubuzima, ashyira mu majwi imbuga nkoranyambaga, inzu zireberwamo filimi n’ibindi by’amashusho mu bituma bishora mu ngeso mbi zirimo gukoresha ibiyobyabwenge.

Ibyo bishobora bitera imico mibi urubyiruko byagaragarijwe mu nama yahurije hamwe inzego za leta, Polisi, abanyamadini n’abandi ku wa 12 Kamena 2018, igamije kuvugutira umuti ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda.

Imibare yerekana ko abakoresha ibiyobyabwenge bagenda barushaho kwiyongera kuko mu 2016 hafashwe ababinywa n’ababicuruza bagera ku 4818 barimo 35 batarageza ku myaka 18, hanafatwa toni zisaga enye z’urumogi, litiro za kanyanga zisaga ibihumbi 18 naho mu mezi ane ya mbere ya 2017, hafashwe toni 1.8 y’urumogi.

Mgr Nzakamwita yavuze ko leta n’izindi nzego zikwiye kurinda abana ibibararura.

Ati “Ikindi nashimangira, ni ukurinda abana ibibararura. Ni ibyo biyobyabwenge nyine ariko kandi kubafasha ku byirinda hari no kugabanya ibishuko bahura nabyo. Mu itumanaho abantu bashobora rwose konona abana batari kumwe nabo.”

Yakomoje kuri zimwe mu mbuga nkoranyambaga urubyiruko rusigaye ruhugiyemo kuri telefone zigezweho , zirimo Whatsapp n’izindi, avuga ko bishoboka ko bahahurira n’amashusho atari meza, ibitekerezo bitari byiza.

Yunzemo ati “Hariya rero naho hari hakwiye kuba uburyo twarinda abana ibintu bibaroga. Hari aho berekana amashusho, za filimi. Aho hantu naho mwari mukwiye kuhareba niba hatararura abana, hatararura abantu babereka ibintu bidatunganye nka filimi zirimo iz’urukozasoni, izirimo iby’ihohotera, ugasanga urubyiruko cyane cyane nibyo bakunda.”

Musenyeri yakomeje asaba ko hakwiye gushyirwaho ahantu hatangirwa inama zitandukanye, hagahabwa inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe mu rwego rwo gukurikirana abagizweho ingaruka no gukoresha ibiyobyabwenge.

Uretse ubwo butabazi yasabiye urubyiruko rw’u Rwanda, Musenyeri Nzakamwita yanasabye amatorero n’amadini gutega amatwi no kwita ku bagizweho ingaruka no gukoresha ibiyobyabwenge, bakabafasha kwikura muri ibyo bibazo.

Abahanga mu by’ubuzima bw’umuntu, bavuga ko gukoresha ibiyobyabwenge bigira ingaruka nyinshi ku mubiri, ku buzima bwo mu mutwe, ku mibanire ye n’abandi no ku mwuga cyangwa imirimo yakoraga.

Zimwe muri izo ngaruka harimo nk’uburwayi bw’umwijima, umutima, ubwonko, imyakura n’ubumuga bushobora kubikomokaho, ubw’urwungano ngogozi, ubuhumekero, kanseri, gutakaza ubudahangara bw’umubiri mu kurwanya indwara, Sida n’izindi.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe bya Ndera, hakiriwe abarwayi 994 mu 2010; mu 2015 hakirwa 1,432 ; mu 2016 hakirwa 2804 naho mu 2017 hakirwa 1960.

Mu 2017 Ikigo ngororamuco cya Huye cyakiriye abagera kuri 209 bafite ibibazo bituruka ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge naho mu bitaro by’uturere hakirwa abagera kuri 448.

Minisante inatangaza ko mu bushakashatsi buheruka bwerekanye ko nibura urubyiruko ruri hagati yimyaka 14 na 35 (bangana na 52.4% ), bakoresheje rimwe cyangwa kenshi ibiyobyabwenge. Muri bo 7.46 % babaswe n’inzoga, 4.8% babaswe n’itabi.

Asoza inama y’umushyikirano ya 15, Perezida Kagame yasabye inzego zitandukanye kumva ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge cyahagurukirwa bikomeye kuko aho kigeze giteye ubwoba kurusha uko abantu bagifata.

Musenyeri wa Diyosezi ya Byumba, Sylverien Nzakamwita n'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP Theos Badege
Umushinjacyaha Mukuru, Mutangana Jean Bosco
Umushumba wa Diyoseze ya Byumba, Musenyeri Nzakamwita Sylverien

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza