Musenyeri Nzakamwita yiyemeje kuva i Burayi azi ko abe bishwe bitwa ibyitso by’Inkotanyi

Yanditswe na Ndayishimye Jean Claude
Kuya 20 Mata 2018 saa 10:46
Yasuwe :
0 0

Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, Mgr Nzakamwita Servilien, yahuye ubwe n’amateka akomeye y’itotezwa ry’Abatutsi kuva mu 1959 kugeza mu 1994, anagira uruhare mu isanwa ry’umuryango nyarwanda.

Mgr Nzakamwita, umwe mu barinzi b’igihango baharaniye kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge yagiranye ikiganiro kirambuye na IGIHE, avuga ku nzira yanyuzemo guhera mu 1959 ubwo Abatutsi bameneshwaga mu gihugu. Aha avugamo uko umuryango we wishwe witwa ibyitso by’Inkotanyi ariko yemera kuva i Burayi agaruka mu Rwanda, yima amatwi abamubuzaga gutaha.

Uyu Musenyeri, ababyeyi be bari batuye mu yahoze ari Komini Kiyombe, Perefegitura ya Byumba, ubu ni mu Karere ka Nyagatare. Yavutse ku wa 20 Mata 1943; amashuri abanza yayigiye i Kabare, Rushaki na Rwaza guhera mu 1952 kugera 1957. Mu 1958 ajya mu Iseminari Nto yo ku Rwesero; mu 1965 yinjiye Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, ahabwa ubupadiri mu 1971.

Yiga mu iseminari nto ni bwo Abatutsi bameneshejwe mu gihugu, baratwikirwa, bamwe barahunga.

Mu 1963 igihe yari ku ishuri iwabo barabamenesheje, barabatwikira bahungira muri Uganda ntiyabimenya. Icyo gihe yagiye mu biruhuko ageze ahari iwabo asanga harasenyutse, aza kubaririza, abasanga muri Uganda.

Yavuze ko muri icyo gihugu batigeze batindayo kubera ko abaturanyi babo babashishikarije gutaha babizeza ko nta kibazo bazagira; bagaruka mu Rwanda batyo, bongera kubaka.

Icyo gihe abandi bavandimwe be basigaye muri Uganda baza gutahuka mu 1974, nyuma gato y’aho Habyarimana Juvenal yahiritse ku butegetsi Kayibanda Gregoire, aba nk’utanze agahenge ariko katamaze igihe.

Kubera ivangura ryakorerwaga Abatutsi, kubona amashuri n’imirimo kw’abavandimwe be byababereye ingutu, aho hari abo bohereje muri Uganda bakajya kwiga yo ndetse no muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Yagize ati “Tubibamo dutyo, biratubabaza, ndetse njyewe nari mu isemirari ntabwo byangezeho cyane, nakomeje iseminari nkuru ndayirangiza mba Padiri, nkomeza gufasha abavandimwe banjye kugira ngo bashobore kubaho, bashobore kubona amashuri n’akazi; tugombye ariko kubishakira mu bihugu by’amahanga.”

Hagati ya 1981 na 1982 ni bwo ababyeyi ba Musenyreri bitabye Imana.

Mu 1989, yaje kujya kwiga i Lumen Vitae mu Bubiligi, aho urugamba rwo kubohora igihugu rwatangira ari ho ari mu 1990.

Nyuma y’icyumweru kimwe rutangiye ni bwo abavandimwe be barimo mukuru we n’umugore we na murumuna we bishwe bazira kuba ibyitso by’Inkotanyi.

Iyo nkuru mbi ngo yayimenye ari i Burayi, arangije amasomo mu 1991, ahitamo kugaruka mu gihugu nubwo hari abamusabaga ko atajyayo kubera ubwicanyi bwakorewe abe.

Gusa yahisemo kugaruka kubera ko hari abana b’abavandimwe be bari bahunze, ashaka kujya kubitaho.

Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, Mgr Nzakamwita Servilien

Yagize ati “Nabimenye ndi i Burayi, ni uko tubyakira dutyo, aho ndangirije amashuri ndagaruka ndetse ngaruka abantu bose bambwira ngo urajya he? Urabona abavandimwe bawe barabishe, none nawe wari wagize Imana iba uri hanze none ugiye kugenda? Ariko rero nari mfite nyine abo bana ba mukuru wanjye n’aba murumuna wanjye babaga i Kigali n’abari bahungiye i Byumba, nkavuga nti ‘ese ubu ngubu bameze bate, Bazafashwa na nde?’ Bituma mfata icyemezo cyo kugaruka mu 1991."

Ageze mu Rwanda ngo yasanze abana b’abavandimwe bakiriho ndetse abakoraga bataravanwe ku kazi, abari batariga abashakira amashuri.

Icyo gihe Mgr Nzakamwita yahise agirwa umukozi ushinzwe umutungo mu Iseminari Nkuru ya Rutongo, aho Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye ari ho ari.

Uko barwanyije ibitero by’Interahamwe

Nyuma y’ihanurwa ry’indege rya Perezida Habyarimana Juvenal , Abatutsi barishwe mu bice bitandukanye ariko Mgr Nzakamwita ashimangira ko ari umugambi wari wariteguwe bihagije ku buryo tariki ya 7 Mata 1994 batangiye kwakira impunzi z’Abatutsi.

Muri Rutongo Musenyeri yari kumwe n’abandi bapadiri batanu, tariki ya 8 Mata, impunzi ngo zitangira kuba nyinshi cyane, aho zari zimaze kurenga ibihumbi bitanu.

Bukeye igitero cy’ Interahamwe n’abasirikare giturutse i Kigali, ikindi giturutse mu cyerekezo kigana mu Ruhengeri mu bice bya Mugambazi zishaka kwinjira aho bari.

Yagize ati “Dushyiraho uburyo bwo kwirwanaho, amayira yose agana kuri Paruwasi turayafunga, urubyiruko n’abagabo bajya kuri bariyeri twari twashyizeho, abagore n’abakobwa bakabazanira amabuye n’imijugujugu, bakabirukanira kure, abandi bakajya bohereza za grenade, amasasu; uwo rigezeho rikamwica undi agakomereka.”

Yakomeje avuga tariki 9 Mata nyuma ya saa sita Inkotanyi zabatabaye, ku buryo nta batutsi benshi bahapfiriye.

Yagize ati “Twumvise amasusu menshi cyane y’uruhuri turanyegera tujya munsi y’ibitanda abandi bajya munsi y’ibiti; nyuma y’iminota mike biba birahosheje. Dusanga ari Inkotanyi turishima. Turagenda turazakira baratubwira bati ‘muhumure twaje’.”

Yanavuze ko abasirikare b’inkotanyi babonye ko hari impunzi nyinshi bategeka ko zose zijya i Byumba kuku ho nta ntambara yari ihari.

Yagize ati “Barabaherekeza rero, ariko njyewe kuko nari nshinzwe umutungo, twari dufite inka n’andi matungo n’ibikoresho by’abanyeshuri bari basize, ndababwira nti ‘ubwo mwageze hano mudukundiye nasigarana n’abakozi bake, abanyeshuri nibagaruka batazasanga ibintu byangiritse’, bampa uruhushya bati ‘niba udafite ubwoba igumire aho. Ariko rero twakugira inama yo kugenda.”

Amatariki yakurikiyeho ni bwo Mgr Nzakamwita yasabwe ko yajya i Byumba bitewe n’uko imirwano yari imaze gukara, nta musenyeri n’ abapadiri barahunze, ahakomereza akazi ko gusoma misa.

Inkotanyi zimaze gufata Kigali ni bwo yaje gusubira i Rutongo, ahava agizwe Musenyeri ku wa 25 Werurwe 1996, ahabwa inkoni y’ubushumba ku ya 2 Kamena 1996.

Icyo gihe ni bwo yongeye gusubira iwabo, asanganirwa n’amatongo; abaturage barahunze, ashakisha aho bajugunye abo mu muryango we araheba.

Yatanze umusanzu mu bwiyunge

Mu mwaka wa 1997 impunzi zo mu 1994 zari zarahungiye muri Tanzania zagarutse mu masambu yazo zisanga abari barahunze mbere mu myaka ya 1959, 1973 na 1963 baramaze kuyaturamo zihitamo gushinga amahema. Ibi ngo byabaye urugamba kongera guhuza abo bantu bahunze mu bihe bitandukanye, cyane ko ngo batacanaga uwaka.

Yagize ati “Uwari burugumesitiri yaraje arantabaza ngo yabuze uko abigenza, ngo impunzi zo 1994 n’izo mu 1959 bahuriye hariya turabigenza dute? Bararebana ay’ingwe.”

Yavuze ko bakoze ingando z’urubyiruko rw’izo mpande zombi, bajyanayo abapadiri barabigisha kugera aho batangiye gushyikirana. Nyuma ibyo biganiro byaje no guhuza ababyeyi babo bituma baza gutangira kubana neza.

Mgr Nzamwita yavuze ko bashatse amabati n’ibindi bikoresho by’ubwubatsi bubakira abo baturage bari mu mahema, aho harimo n’imiryango yamwiciye abe nubwo ashimangira ko babanje kumwishisha bazi ko azihorera.

Yagize ati “Ntabwo byoroshye ariko twarabikoze. Twabonye icyo kibazo gihari kandi na burugumesitiri yavuze ngo tumutabare ntabwo najyaga kuvuga ngo nkwiye nanjye kwihorera.”

Icyo gihe ni na bwo bamweruriye aho abe bajugunywe, asanga baratawe mu musarani, abashyingura mu cyubahiro.

Iki gikorwa cyo kongera guhuza abo bantu barimo n’abamwiciye abavandimwe ndetse akanabubakira ni kimwe mu byatumye Mgr Nzakamwita agirwa umurinzi w’igihango.

Nyuma y’iyo myaka, yanakomeje mu zindi paruwasi zigize diyosezi ashishikariza abaturage ubumwe n’ubwiyunge, ibikorwa ashimangira ko kuri ubu byamaze gutanga umusaruro ugaragara.

Icyizere ku hahaza h’u Rwanda

Mgr Nzakamwita yavuze ko abona u Rwanda rugana aheza bitewe n’uboyobozi bwiza bwifuriza ineza Abanyarwanda bose.

Yagize ati “Mbona aho tujya ari heza nidukomeza kubyigisha, tugashyiraho izo ngamba zo kubumvisha ko ari abana b’Imana bahuriye ku muco umwe, tugize Imana tugakomeza kugira ubutegetsi bwiza natwe kandi tugakomeza gushyiraho akacu.”
Ubutumwa bwa Musenyeri Nzakamwita Servilien bwitsa cyane ku gusaba Abanyarwanda guharanira ubunyarwanda buzira amacakubiri, inzangano, ubukene, aho buri wese ashobora guhanga imirimo yubaka igihugu kugira ejo hacyo habe heza.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza