Ni iyihe nyungu u Rwanda ruzavana mu masezerano na Arsenal?

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 24 Gicurasi 2018 saa 10:29
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatatu nibwo byatangajwe ko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyinjiye mu bufatanye n’ikipe ya Arsenal FC yo muri Premier League, u Rwanda rugiye kubera umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, kuko izajya yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.

Uwo wari umunsi w’akazi kenshi kuri Arsenal FC kuko ayo masezerano y’imyaka itatu azatangira muri Kanama yahuriranye n’itangazwa ry’umutoza mushya, Unai Emery, nawe wasinyishijwe imyaka itatu.

RDB ivuga ko kugirana ubufatanye na Arsenal FC bwitezweho umusaruro ukomeye kandi w’igihe kirekire, nubwo amafaranga yatanzwemo atatangajwe.

Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho n’Imenyeshabikorwa, Sunny Ntayombya yagize ati “Nubwo tutavuga ingano y’amafaranga yatanzwe, ni ayari asanzwe ateganyirijwe kumenyekanisha u Rwanda no kureshya abashoramari na ba mukerarugendo. Twiteze ko ubu bufatanye buzatuzanira inyungu nyinshi kandi mu gihe kirekire mu ishoramari n’ubukerarugendo kuruta amafaranga yatanzwe.”

Muri icyo kiganiro yagiranye na The New Times, Ntayombya yashimangiye ko ubwo bufatanye buzafasha mu kwereka amahanga ibyiza u Rwanda rufite mu bukerarugendo nka pariki z’igihugu n’imikino itandukanye ishobora kugendana n’ibyiza igihugu gifite.

Ugendeye ku yandi makipe akomeye mu Bwongereza yamamaza ku kuboko, nka Western Union yishyura Liverpool amasezerano afite agaciro ka miliyoni 5£ (nka miliyoni 6.6$), ku mwaka, Manchester City yamamaza Nexen Tire na Chelsea yamamaza Alliance Tyres zikishyurwa agera kuri miliyoni 8$ ku mwaka.

Ntayombya yakomeje agira ati “Bizanazana izindi nyungu zitandukanye nko kwifashisha ubunararibonye bwa Arsenal mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda mu byiciro by’abagabo n’abagore. Siporo ni bumwe mu buryo bukomeye buhuza abantu nk’uko byagaragaye mu gutaha Ikibuga Mpuzamahanga cy’umukino wa Cricket giherutse gutahwa i Kigali.”

Imibare y’abasura u Rwanda irakomeza kuzamuka kuko mu 2017 rwakiriye abashyitsi miliyoni 1.2, ibihumbi 94 basura pariki eshatu z’igihugu zirimo Akagera, Ibirunga na Nyungwe. Ubukerarugendo bwanatanze imirimo ibihumbi 90, bwinjiza n’amadevise menshi kurusha ibindi byiciro by’ubukungu.

U Rwanda ruheruka kongera Intare n’Inkura muri Pariki y’Igihugu y’Akagera bituma irushaho gusurwa, ndetse ruracyihariye Ingagi mu birunga zisurwa na ba mukerarugendo bifite kuko gusura umuryango umwe ari 1500$ ku muntu.

Kuki ari Arsenal?

RDB ivuga ko u Rwanda rwahisemo gukorana na Arsenal mu kumenyekanisha ubukerarugendo kuko iyi kipe bayibonyemo amahirwe adasanzwe.

Ntayombya yakomeje agira ati “Twabonye amahirwe adasanzwe yo kumenyekanisha u Rwanda ku rwego mpuzamahanga binyuze mu bufatanye n’iyi kipe y’umupira w’amaguru izwi ku Isi hose. Twizera ko tunyuze muri ubu bufatanye dushobora kumenyekanisha u Rwanda n’ibyiza rufite, tugashishikariza abakerarugendo n’ashoramari kuruzamo.”

Biteganywa ko itsinda rya Visit Rwanda rizajya riganira n’abafana ba Arsenal bo mu mpande zose z’Isi binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe. Ubu Arsenal FC kuri Twitter ikurikirwa na miliyoni 13.8; kuri Facebook ni miliyoni 37 naho kuri Instagram ni miliyoni 11.

Ibyo byiyongeraho ko Visit Rwanda izajya igaragazwa ku byapa byo ku kibuga mu mikino Arsenal FC yakiriye muri Emirates Stadium ijyamo abantu 59,867 ku mukino umwe, ku byapa bitangirwaho ibiganiro n’abanyamakuru no ku basura Ikibuga cya Arsenal bagera ku bihumbi 250,000 buri mwaka.

Bibarwa ko nibura imyambaro ya Arsenal igiye gushyirwaho ijambo ‘Visit Rwanda’ igaragara “inshuro miliyoni 35 ku munsi ku Isi yose”. Uwo mwambaro wamuritswe ku wa Kabiri tariki 22 Gicurasi, uw’umwimerere ugura 100£, uwugwa mu ntege w’abakuru ukagurwa hagati ya 55£ na 60£, mu gihe uw’abana ugura hagati ya 45£ na 50£. (1£=1155.3Frw).

Inyungu ku baturage irakomeza kuzamuka

Ubukerarugendo bwo mu Rwanda bukomeje kugira uruhare mu guteza imbere abaturage binyuze mu mishinga inyuranye harimo nka gahunda yo gusangiza abaturiye za parike ibiva mu bukerarugendo, yatangijwe mu 2005.

Iyi gahunda yatangiye abaturage bahabwa 5% ariko umwaka ushize inama y’abaminisitiri yemeje ko bazajya bahabwa 10%, akaba ari amafaranga ajya mu mishinga abaturage batoranyije ijyanye n’ibyo bakeneye cyane.

Ntayombya yakomeje agira ati “RDB imaze gutanga miliyoni 1.28 z’amadolari ya Amerika mu mishinga irenga 158 y’abaturiye za parike. Ayo mafaranga yakoreshejwe mu bikorwa birimo kubagezaho amazi meza, ibigo nderabuzima, amashuri no kububakira.”

Biteganywa ko uko inyungu izakomeza kuzamuka ari nako umugabane ujya mu baturage uzazamuka. U Rwanda rugiye kumenyekanisha amahirwe arubonekamo mu mvugo ya ‘Visit Rwanda’ cyangwa ‘sura u Rwanda’ mu gihe mu myaka ishize iyari imaze kumenyerwa ari ‘Remarkable Rwanda’.

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gukora ibishoboka byose ngo mu 2024 inyungu ruvana mu bukerarugendo izikube kabiri igere kuri miliyoni $800 ivuye kuri miliyoni $440 nk’intego yari yihawe mu mwaka ushize.

Abakinnyi Mesut Ozil, Alexandre Lacazette na Pierre-Emerick Aubameyang nibo bamenyekanisha ubu bufatanye n'u Rwanda
Umutoza mushya wa Arsenal, Unai Emery, afite umwambaro mushya w'iyi kipe ugaragaraho amagambo yamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa Arsenal, Ivan Gazidis ari kumwe n'Umutoza Unai Emery mu rwambariro rwa Arsenal rurimo imyenda yanditseho 'Visit Rwanda'
Amagambo 'Visit Rwanda' azajya agaragara ku byapa byose byamamaza ibikorwa bya Arsenal. Aha hari mu cyumba gitangirwamo ikiganiro n'abanyamakuru
Visit Rwanda, bizajya biba byanditse ku kuboko kw'ibumoso ku mwambaro w'abakinnyi ba Arsenal mu gihe cy'imyaka itatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza