Nta Mugisha, nta Valens b’ejo mu gihe abana batarinzwe ihohoterwa bakorerwa - Migeprof

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 11 Kanama 2018 saa 08:53
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof) iri mu baterankunga ba Tour du Rwanda 2018, ikomeje gushishikariza Abanyarwanda kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana bakiri bato igaragaza ko bikomeje gutyo byaba bigoye ko mu myaka iri imbere hazajya haboneka urubyiruko ruhesha ishema igihugu nka Mugisha Samuel na bagenzi be.

Tour du Rwanda nubwo ari ibirori byizihira abakunzi b’umukino w’amagare hirya no hino, hananyuzwamo ubutumwa butandukanye bugamije kubaka igihugu butangwa n’abafatanyabikorwa babyuranye b’iri siganwa.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango iri mu bariteye inkunga, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bayo barimo Unicef, ikomeje kugeza ubutumwa ku Banyarwanda ibasaba kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’imirimo ivunanye mu rwego rwo gutegura ejo hazaza igihugu.

Nk’uko IGIHE yabitangarijwe n’umwe mu bakozi ba Migeprof bari gutanga ubwo butumwa, Muvunyi Innocent, ngo ubu butumwa bugamije gushishikariza abakurikira Tour du Rwanda, kugira uruhare mu kubungabunga uburenganzira bw’umwana, kurwanya ihohoterwa bakorerwa n’imirimo ivunanye.

Yagize ati “Nta Mugisha, nta Valens [Ndayisenga] b’ejo mu gihe abana batarinzwe ihohoterwa bakorerwa. Aba mubona basiganwa bambaye umwenda w’igihugu twese tukishima ni uko bitaweho bakiri bato, bagahabwa uburenganzira bwabo bwose kandi bakarindwa ihohoterwa n’imirimo mibi. Ibi bifasha umwana gukura neza, akiga neza ndetse n’ufite impano runaka akabasha kuyikuza.”

Ubu butumwa butangwa ahantu hose Tour du Rwanda inyura ndetse bamwe mu bakozi ba Migeprof bagenda mbere y’uko abakinnyi bahaguruka, kugira ngo babone uko baganira n’abaturage baba bari ku muhanda bategereje kwihera ijisho abasiganwa.

Uretse kurwanya ihohoterwa, Migeprof iri no gushishikariza Abanyarwanda kujya bandikisha abana mu bitabo by’irangamimere kuko bifasha Leta kubateganyiriza.

Muvunyi Innocent (ibumoso) na bagenzi be bo muri Migeprof na Unicef bari gutanga ubutumwa bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana
Bagenda baganira n'abaturage ku mihanda bategereje amagare bakabasigira ubutumwa bwo kubaka u Rwanda rw'ejo hazaza
Migeprof ivuga ko mu gihe ihohoterwa rikorerwa abana ritahagarara igihugu cyazahomba abakinnyi nka Mugisha Samuel wambaye umwenda w'umuhondo kugeza ubu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza