Nyabihu: Minisitiri Mutimura yasabye ababyeyi kuba umusemburo w’ireme ry’uburezi

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 14 Mutarama 2018 saa 11:05
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w΄Uburezi, Dr Eugene Mutimura yasuye Akarere ka Nyabihu muri gahunda yo gukurikirana ibikorwa byo kubaka ibyumba by΄amashuri y΄uburezi bw΄ibanze bw΄imyaka icyenda na cumi n’ibiri, asaba ababyeyi gushishikarira kohereza abana mu ishuri no kubakurikirana.

Ibikorwa Dr Mutimura yasuye biherereye mu Murenge wa wa Rurembo, Akagari ka Gahondo ahubakwa ibyumba by’amashuri bigera kuri 12 byitezweho kugabanya ubucucike aho wasangaga icyumba kimwe cyigirwamo n’abarenga 60.

Minisitiri Dr Mutimura yasabye ababyeyi kuba umusemburo w΄ireme ry΄uburezi bakundisha abana babo ishuri kugira ngo mu iterambere ry΄igihugu n΄uburezi budasigara inyuma, anahamya ko itangira ry΄amashuri rizagera izi nyubako zararangiye.

Ati"Turasaba ababyeyi kuba umusemburo w΄ireme ry΄uburezi bakundisha abna babo ishuri kugira ngo uburezi bukomeze gutera imbere kandi turabizeza ko aya mashuri abana bazayigiramo guhera kuri 22 Mutarama 2018."

Usibye ikibazo cy’ubucucike mu mashuri yari asanzwe hari n’ikindi cy’uko yari ashaje ku buryo byateraga impungenge ababyeyi ko ashobora kugwira abana nk’uko byatangajwe na Sebazungu Innocent, umwe mu babyeyi barerera kuri iri shuri.

Yagize ati "Aya mashuri aradushimishije cyane, ibyumba byari bihari byari bishaje cyane ku buryo twagiraga impungenge ko yagwira abana bacu hari n΄abatinyaga kuza ku ishuri kubera ubwoba ariko ubu nta mwana cyangwa umubyeyi uzongera kugira ikibazo kuko abana bacu baziga mu mutekano."

Akarere ka Nyabihu gateganya kubaka ibyumba by΄amashuri 36 n΄ubwiherero72 y΄uburezi bw΄ibanze bw΄imyaka 9 na 12 mu gihe mu gihugu hose hateganyijwe kubakwa ibyumba bigera ku bihumbi 6300 bikaba byubakwa ku bufatanye bwa Minisiteri y΄Uburezi n΄inzego z΄umutekano ndetse n’abaturage.

Minisitiri w'Uburezi, Dr Mutimura Eugene, yasabye ababyeyi kuba umusemburo w’ireme ry’uburezi
Minisitiri Mutimura yasuye ahubakwa ibyumba by'amashuri mu Kagari ka Gahondo
Ibyumba by'amashuri biri kubakwa ngo byitezweho ko umwaka w'amashuri uzatangira byuzuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza