Nyagatare: Abanyamahanga bahawe igihe ntarengwa cyo gushaka ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 20 Gashyantare 2019 saa 07:25
Yasuwe :
0 0

Abanyamahanga bakorera mu Karere ka Nyagatare, bahawe iminsi irindwi yo gushaka ibyangombwa bibemerera gukorera mu Rwanda ku batabifite, batabikora gutyo bagasubizwa iwabo.

Iki cyemeje gifashwe nyuma y’igenzura ryakozwe n’Ubuyobozi bw’Akarere, ryagaragaje ko hari Abanya-Uganda 108, bigisha mu mashuri yigenga badafite ibyangombwa bibemerera gukorera ku butaka bw’u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Murekatete Juliet, yavuze ko gukorera ku butaka bw’u Rwanda udafite ibyangombwa bibikwemerera ari icyaha.

Ati “Amashuri yigenga yo mu Karere ka Nyagatare twasanze bamwe mu barimu b’abanya-Uganda nta byangombwa bafite, twabahaye iminsi irindwi yo kubishaka, twasanze kandi batanafite n’icyemezo cy’uko dipolome yabo yemewe mu gihugu bahabwa n’inama y’amashuri makuru na za kaminuza (HEC)”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko icyemezo bafashe ntaho gihuriye n’impamvu za politiki.

Ati “Iyo dusanga ari abanya-Kenya, abanye-Congo cyangwa abazungu bakorera ku butaka bw’u Rwanda, badafite ibyangombwa nabo twari kubafatira icyemezo nk’icyo twafatiye abanya-Uganda. Ubundi nabo barabizi ko bitemewe gukorera ku butaka bw’ikindi gihugu batabifitiye uburenganzira.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko guhera kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Gashyantare bazatangira igenzura ryo kureba ko ibyo basabye aba banya-Uganda babyubahirije, uwo bazasanga atarabyubahirije akirukanwa ku butaka bw’u Rwanda.

Umukozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Nyagatare, Batamuriza Judith, yavuze ko iri genzura ryatangiye tariki ya 28 Mutarama kugeza tariki ya 1 Gashyantare, aribwo aba banya-uganda bahawe icyumweru.

Ati “Amakuru dufite nuko barimo kubishaka ariko kugeza ubu ntawe turabona agaruka avuga ko yabibonye. Abanya-Uganda bigisha mu Karere ka Nyagatare bose hamwe ni 188, twasanze 80 bafite ibyangombwa bimerera gukorera mu Rwanda, hanyuma abandi 108 nta byangombwa bafite.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko nta cyuho kizaba mu mashuri aba banyamahanga bigishagamo ngo kuko ari amashuri yigenga, bemerewe guhita bashyira umwanya ku isoko mu gihe uwawukoragamo atabonye ibyangombwa bimwemerera gukomeza akazi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza