Nyagatare: Litiro miliyoni 1.4 z’amata zanzwe n’amakusanyirizo mu mezi atandatu kubera ubuziranenge

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 15 Gicurasi 2019 saa 08:24
Yasuwe :
0 0

Litiro miliyoni n’ibihumbi 400 z’amata z’aborozi bo mu Karere ka Nyagatare, zasubijwe inyuma n’amakusanyirizo nyuma yo kuyapima agasanga atujuje ubuziranenge uruganda Inyange Industries, ruba rwifuza.

Aborozi bo babitangaje kuwa Mbere mu nama yabereye mu Karere ka Gatsibo yitabirwa n’aborozi, abayobozi b’amakusanyirizo n’abacungamutunga b’amakusanyirizo yo mu Turere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare.

Iyi nama yitabiriwe kandi n’abayobozi b’utu turere ndetse na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Mukeshimana Gerardine.

Ubusanzwe Inyange Industries niyo igura umusaruro mwinshi w’aborozi bo mu Karere ka Nyagatare, kuko nibura ku munsi igura litiro ibihumbi 50 by’amata muri 65 ziboneka mu Karere ka Nyagatare.

Mpambara Godfrey uyobora ikusanyirizo rya Mbale muri Nyagatare yagize ati “Twe twakira amata y’aborozi tukayapima niba nta mazi cyangwa ‘antibiotique’ irimo twarangiza tukayakonjesha tukayatwara ku Inyange twayagezayo bakaza kuduhamagara batubwira ngo afite inenge nyamara ibikoresho twapimishije twe tuba twasanze ari mazima.”

Umuyobozi wari uhagarariye Inyange Industries muri iyi nama Bayingana Elias, yavuze ko nta mata meza bajya basubiza inyuma ahubwo amata banga kwakira ari amata afite ikibazo, asaba aborozi kwitwararika bakagemura amata meza adafite inenge.

Ati “Hari ibibazo by’abakozi badafite ubushobozi ku makusanyirizo babona amata yapfuye bakayavanga n’andi mazima bigatuma hahita hapfa amata menshi”.

“Hari n’aborozi batinda gukama amata agatinda mu icebe bigateza ikibazo. Ibyo bibazo n’ibindi byinshi nibyo bituma amata atugeraho twareba tugasanga ntabwo yujuje ubuziranenge”.

Uburondwe mu bituma n’amata apfa

Aborozi bavuze ko 90% z’indwara bafite mu nka kuri ubu zituruka ku burondwe ndetse ngo hari n’abatera imiti babonye bikanagira ingaruka ku mata.

Umworozi witwa Munyaburanga Emmanuel, yavuze ko ubusanzwe bakoreshaga imiti ya SOPYRWA ikica uburondwe ariko ko muri iki gihe iyo miti itakibasha kugira icyo ibafasha ari naho hava kugura imiti ya magendu bakayitera inka, bakama bayajyana ku makusanyirizo agasangwamo ‘Antibiotique’.

Minisitiri Dr. Mukeshimana yavuze ko nta muti kampara uzigera uboneka ukiza uburondwe burundu ahubwo asaba ko imiti ihari ikoreshwa neza.

Yasabye aborozi kutongera kwiterera imiti ahubwo bakabiharira ababyigiye ngo kuko aricyo bashinzwe. Yanabijeje ko bagiye gukora ibishoboka byose amakusanyirizo yose y’amata akagerwaho n’amashanyarazi.

Amata atinda ku makusanyirizo Inyange yasabwe kujya iyakurayo hakiri kare mu rwego rwo kwirinda icyatuma amata yangirika. Hafashwe umwanzuro yuko ubugenzacyaha bukurikirana bukamenya abihishe inyuma y’amata akunda gupfa cyane cyane ku borozi batera Antibiotique ndetse n’abakozi b’amakusanyirizo bivugwa ko bavanga amata meza n’ayapfuye.

Litiro y’amata Inyange iyifatira ku mafaranga 220 Frw, 200 agahabwa umuturage 11 agahabwa ihuriro andi 9 akaguma ku makusanyirizo.

Mpambara Godfrey uhagarariye ikusanyirizo rya Mbale avuga ko bapima amata bagasanga ari mazima nyuma bakabwirwa ko yapfuye
Minisitiri Dr Mukeshimana avuga ko aborozi bakwiye kwitwararika ku miti batera inka bavuga ko barwanya uburondwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza