Nyagatare: Umugabo afunzwe ashinjwa gukubita umuganga akamuciraho imyenda

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 8 Kanama 2018 saa 11:32
Yasuwe :
0 0

Umugabo utuye mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, ari mu maboko ya Polisi akekwaho icyaha cyo gukubita umuganga wo ku Kigo Nderabuzima cya Rwimiyaga akanamuciraho imyenda.

Amakuru avuga ko byabaye ku wa Mbere ubwo uwo mugabo yari agiye kuvuza umwana, ntibumvikana ku ikarita uwo mugabo yari agiye gukoresha mu kumuvuza , niko gushyamirana n’uwo mugore.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba, CIP Theobald Kanamugire, yemereye IGIHE ayo makuru, avuga ko uwo mugabo ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Yagize ati “Ejo Saa sita uwo mugabo yagiye kuvuza umwana yerekana ikarita itari yo uwo muganga arayanga, maze uwo mugabo akubita umuganga amuciraho imyenda.”

Uwo mugabo afungiye kuri stasiyo ya Polisi ya Rwimiyaga mu gihe RIB ikomeje iperereza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza