Nyamasheke: Abana basaga 900 bataye ishuri mu mezi atandatu, bamwe bagiye kuroba mu Kivu

Yanditswe na Nshimiyimana Pascal
Kuya 13 Nzeri 2019 saa 04:17
Yasuwe :
0 0

Abaturiye Ikiyaga cya Kivu mu Mirenge ya Kanjongo na Macuba mu Karere ka Nyamasheke bagaragaje ko imwe mu mpamvu zituma abana bava mu ishuri ari ingendo ndende bakora ahanini zinyura mu mazi.

Mu bihembwe bibiri by’umwaka w’amashuri wa 2019, abanyeshuri 973 bataye ishuri mu bangana na 93 008 batangiye umwaka.

Abanyeshuri n’ababyeyi bahuriza ku mpamvu imwe ituma abana bata ishuri bavuga ko bagorwa no kugera ku bigo kuko benshi bananizwa n’ingendo zo mu bwato nabwo budahagije ugereranyije n’umubare wabo.

Ahagaragazwa ikibazo cyane ni mu tugari twa Kigoya na Rugali dukora ku Kivu ahari umubare munini w’abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12.

Nko ku Kirwa cya Kirehe kiri mu Murenge wa Macuba nta shuri ryisumbuye rihari ku buryo abarangije abanza bakomereza ku bigo byo mu yindi mirenge ituranye nawo irimo uwa Kanjongo na Kirimbi.

Nibura bibasaba kugenda igihe kirenga isaha n’igice bitewe n’uko bifashisha inzira y’amazi ndetse bakanafata urugendo rurerure n’amaguru. Aha ni ho biviramo bamwe guhagarika ishuri bakayoboka imirimo y’uburobyi.

Umunyamakuru wa IGIHE yaganiriye n’abanyeshuri n’ababyeyi babo bamugaragariza zimwe mu mbogamizi bahura na zo.

Uwayisaba Françoise wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mubazi mu Murenge wa Kanjongo yavuze ko agera ku ishuri agenze ibilometero bisaga 10 avuye iwabo ku Kirwa cya Kirehe i Macuba.

Yagize ati ‘‘Hari igihe tugera aha ku cyambu tugasanga nta bwato buhari, bityo tukagera ku ishuri abandi amasomo bayageze kure ku buryo bituviramo gutsindwa. Rimwe na rimwe bikanatunanira bigatuma benshi bahitamo kubireka bakajya kwicara mu rugo.”

Usibye gutinda kugera ku ishuri kubera inzira y’amazi hari n’imisozi miremire usanga abato bagorwa no guterera bagana.

Mukakamana Anastasie wari utegereje umwana we ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu ngo amuhe ibyo kurya asubire ku ishuri yavuze ko nk’ababyeyi bagorwa cyane no gukurikirana imyigire y’abana babo.

Yagize ati ‘‘Ni ibintu bitatworohera nk’ababyeyi. Tekereza kuva muri iriya misozi buri manywa uzaniye umwana ibiryo. Hari ubwo twica umubyizi kugira ngo abana badata ishuri ariko n’ubundi ubushobozi buke n’ingendo bituma abenshi barivamo bakajya kwirirwa ku Kivu baroba cyangwa bakaba ibirara.”

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyamasheke, Ntaganira Josué Michel, aganira na IGIHE yavuze ko ikibazo cy’abana bata ishuri cyavugutiwe umuti.

Yagize ati ‘‘Ku kibazo cy’abana bo mu mashuri yisumbuye batabona aho bigira ku Kirwa cya Kirehe kiri mu Kiyaga cya Kivu cyakorewe ubusesenguzi na Mineduc irabimenyeshwa. Twifuzaga kuhatangiza ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda ariko ntitwahita tubona ibyumba. Ubwato bahawe bubafasha kwambuka bakiga kuri GS St Paul Tyazo na GS Muramba.’’

‘‘Ibyumba nibiboneka abana bazajya bigira ku kirwa nk’uko twabyifuje. Ku bo mu mashuri abanza bo mu Kagari ka Kigoya nta wataye ishuri kubera ko yabuze aho yigira kuko tuhafite ishuri rya EP Gitambi riri ku muhanda. Nta mwana wajya kwiga ku Kirwa cya Kirehe ngo yambuke ikiyaga atambutse ku ishuri rimwegereye. Muri ako kagari dufitemo Urwunge rw’Amashuri rwa Muraza ku buryo ibyo bigo bihagije gufasha abo bana.”

Mu gukurikirana abana bata ishuri yavuze ko Akarere ka Nyamasheke kafashe ingamba zo kugarura abarivuyemo ku bufatanye n’ababyeyi n’izindi nzego.

Ubwo yasuraga abaturage b’Akarere ka Rubavu muri Werurwe 2016, Perezida Kagame, yavuze ko ababyeyi bohereza abana babo mu mirimo itabakwiye n’abayobozi batagira icyo bakora ngo abataye ishuri barisubiremo, bakwiye kubihanirwa.

Gukaza umurego mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kubungabunga uburenganzira bw’abana no gukumira impamvu zituma abana bajya mu mihanda cyangwa bata amashuri, ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu mwiherero wa 13 w’abayobozi bakuru wabaye muri Werurwe 2016.

Abanyeshuri bo mu mashuri abanza bajya kwiga banyuze mu bwato
Akenshi abana ni bo bitwara mu bwato bagana ku ishuri
Bamwe mu babyeyi bashyira abana ibyo kurya ku cyambu ngo basubire ku ishuri badakererewe
Ikigo cy'amashuri abanza ku Kirwa cya Kirehe cyigamo n'abavuye mu Murenge wa Kanjongo
Ubwato ni bwo bifashisha gusa uburyo bagendamo buteye inkeke kubera umubare wabo n'ubwirinzi butizewe
Umwe mu babyeyi waganiriye na IGIHE yavuze ko ikibazo cy'abana bata ishuri giteye inkeke
Uwayisaba Françoise wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mubazi mu Murenge wa Kanjongo agenda ibilometero bisaga 10 agana ku ishuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza