Nyaruguru: Urubanza rw’uwashakaga kwimura abaturage yitwaje ko akomoka ku mutware rugiye gusubirwamo

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 30 Nyakanga 2018 saa 08:28
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Runyombyi mu Murenge wa Busanze ho mu Karere ka Nyaruguru, banze kwimuka ku musozi bimurwagaho n’uwabatsinze mu manza avuga ko akomoka ku mutware wahayoboye, barishimira ko umurongo watanzwe na Perezida Kagame uzatuma barenganurwa.

Aba baturage banze kuva mu isambu bavuga ko ari gakondo yabo bimurwamo n’uwayitsindiye, uvuga ko akomoka ku mutware wahayoboraga mu myaka isaga 100 ishize.

Mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’Igihugu, ubwo yasubizaga ku kibazo gisa n’iki, Perezida Kagame yavuze ko gikwiye guhabwa umurongo, ariko bidakwiye ko umuntu umwe yimura abatuye umusozi yitwaje ko akomoka ku bahoze bahatuye mbere, asaba ko bigomba guhagarara kuko ari nko gutera igihugu akajagari.

Inkuru dukesha Tv1 ivuga ko bitewe nuko Akarere ka Nyaruguru kari karabwiye abatuye Runyombyi ko ibyangombwa byabo by’ubutaka byateshejwe agaciro, ibyemewe akaba ari iby’uwabatsinze mu rubanza, aba baturage barashimira Perezida Kagame ku bw’ijambo yavuze.

Bati “Turashimira Perezida wacu cyane, ijambo yavuze ryaduhaye icyizere, tukaba twifuza ko ubuyobozi bwaduha ibyangombwa by’ubutaka bwacu.”

Mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yavuze ko uru rubanza rugiye gusubirishwamo, kandi ngo bizanyura mu nzira Umukuru w’Igihugu yatanze ku bibazo nk’ibi.

Icyakora imbogamizi isigaye ngo ni uko hari bamwe muri aba baturage banze gusinya ku mpapuro zo gusubirishamo urubanza nk’uko babisabwa n’inzego zinyuranye z’ubuyobozi, gusa ngo bazakomeza kwigishwa kugira ngo bahabwe ubutabera.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru Habitegeko avuga ko uru rubanza rugiye gusubirishwamo nk'uko Perezida Kagame yabihaye umurongo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza