Perezida Kagame arakira indahiro z’abacamanza barimo ab’Urukiko rw’Ikirenga n’urw’ubujurire

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 1 Kanama 2018 saa 11:19
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame arakira indahiro z’abacamanza barimo uw’urukiko rw’Ikirenga ndetse n’abo mu rukiko rushya rw’ubujurire, nkuko biteganywa n’Itegeko Nshinga.

Mu barahira harimo Cyanzayire Aloysie urahira ku mwanya w’Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga na Richard Muhumuza urarahirira kuba umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire. Hari kandi Kalimunda Muyoboke Aimé urahirira kuba Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire na Mukamulisa Marie Thérèse urahirira kuba Visi Perezida warwo.

Mu rukiko rw’ubujurire hararahira abacamanza 11 barimo Kaliwabo Charles, Mukanyundo Patricie, Mukandamage Marie Josée, Rugabirwa Reuben, Hitiyaremye Alphonse, Gakwaya Justin, Dr. Ngagi Munyamfura Alphonse, Nyirandabaruta Agnès, Munyangeli Innocent, Muhumuza Richard na Kanyange Fidelité.

Perezida Kagame aranarahiza Ndahayo Xavier nka Perezida w’Urukiko Rukuru, Visi Perezida we Kanzayire Bernadette na Rutazana Angeline nka visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’ubucuruzi, mu muhango ubera mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.

Cyanzayire Aloysie yahoze ari Umuvunyi Mukuru asimburwa muri Kanama umwaka ushize na Anastase Murekezi.

Si ubwa mbere Cyanzayire akoze mu Rukiko rw’Ikirenga kuko mbere y’uko agirwa Umuvunyi Mukuru yabaye Perezida warwo imyaka umunani yose, asimburwa na Prof. Sam Rugege

Muhumuza Richard we yari Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, umwanya yagiyeho mu Ukuboza 2016, avuye ku mwanya w’Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu.

Afite impamyabumenyi mu by’amategeko yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda n’izindi mpamyabushobozi zitandukanye mu birebana n’amategeko.

Muhumuza yamaze imyaka 14 ari umushinjacyaha, aho yakoze mu nzego zitandukanye zirimo kuba yarabaye Umushinjacyaha mukuru wungirije w’urukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri na Nyanza.

Kanzayire Bernadette wagizwe Visi Perezida w’Urukiko Rukuru, yahoze ari Umuvunyi Mukuru wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane.

Cyanzayire Aloysie ararahira ku mwanya w’Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga
Gakwaya Justin urahirira kuba umucamanza mu rukiko rw'ubujurire
Mukandamage Marie Josée ararahira nk'umucamanza mu rukiko rw'ubujurire
Mukanyundo Patricie, umucamanza mu rukiko rw'ubujurire
Munyangeri Innocent ararahirira kuba umucamanza mu rukiko rw'ubujurire
Rugabirwa Reuben, umucamanza mu rukiko rw'ubujurire
Umucamanza mu rukiko rw'ubujurire, Kanyange Fidelité

Amafoto: Kazungu Armand


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza