Perezida Kagame yagaragaje impinduka zikwiye mu iterambere rya Afurika

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 3 Kanama 2018 saa 10:09
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yashimangiye ko Afurika izagera ku mpinduka yifuza mu gihe abayituye bazumva ko aribo baza ku isonga mu kwimakaza iterambere ry’umugabane.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki ya 2 Kanama 2018, afungura Inama y’Ihuriro Nyafurika ku Buyobozi iteraniye i Kigali, icocerwamo impinduka zikwiye mu bukungu bw’umugabane.

Perezida Kagame yatanze ikiganiro cyagarutse ku “Gutera Inkunga Afurika hagamijwe Iterambere Rirambye”, ari kumwe na Benjamin Mkapa wabaye Perezida wa Tanzania; Hassan Mohamed wayoboye Somalia n’Umunyamabanga Mukuru w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye kita ku Bucuruzi n’Iterambere (UNCTAD), Dr Mukhisa Kituyi.

Perezida Kagame yavuze ko ari ugutsindwa mu myumvire kuba Afurika isaba ibyo ifite.

Yagize ati “Mu gihugu cyacu hari umugani uvuga ko itungo ridashobora kujya kurisha kure mbere yo guhera ku bwatsi bwegereye urugo. Ibi bisobanuye ko tugomba kwigenzura mbere. Ndashaka kubihuza n’ibyo twahoze tubazwa ubwo ubuyobozi bushya muri Amerika bwari buri kujyaho, twabazwaga icyo budufitiye, icyo Perezida mushya afitiye Abanyafurika. Mbere yo gusubiza, ubuyobozi bushya bwari buri gutanga igisubizo buvuga ngo ‘Amerika ku isonga’. Bigaragaza ko batari hariya ku bwanyu kandi ntibagomba kuhababera. Mugomba kuhigerera ubwanyu.”

Yavuze ko kuri we kuba Perezida mushya atari azi aho u Rwanda na Afurika biherereye ari byiza.

Ati “Ndatekereza ko ari byiza ko atazi aho turi kuko bizadushyiraho igitutu cyo kumva ko turiho ku bwacu. Ntitwakomeza kubaho dufite imyumvire ko umuntu ari hariya ku bwacu, ngo atwiteho, atugenere. Ibi ntibikuraho gukorana n’abandi ariko tugomba kwiga kwibeshaho hanyuma tugakorana n’abandi.”

Abatanze ibiganiro bakomoje ku mafaranga asohoka muri Afurika mu buryo buciye mu cyuho n’ingamba zo guhangana n’iki kibazo. Mu 2015, akanama kayobowe na Thabo Mbeki wahoze ayobora Afurika y’Epfo, kasohoye raporo igaragaza ko buri mwaka nibura umugabane wa Afurika usohokamo amafaranga asaga miliyari 50 z’amadolari mu buryo butazwi.

Perezida Kagame yavuze ko hakwiye guhinduka imyumvire idahwitse n’ibibazo bya politiki bituma hari abaturage bakoresha inzira zo mu mashyamba ngo bahahirane.

Yagize ati “Agaciro k’ibinyura mu buryo butari bwo, imisoro itishyurwa n’ibicuruzwa binyura mu nzira zitazwi karuta kure inkunga duterwa n’amahanga. Tugomba kwemera uruhare rwacu mu gushyira ubushobozi bwa Afurika ahatariho kandi tukiyemeza kubikosora. Dufite ibyo dukeneye byose, ibibura dufite ubushobozi bwo kubigeraho. Ariko usanga dukomeje kugira imyumvire y’uko ntacyo twageraho hatabayeho inkunga y’amahanga.”

Benjamin William Mkapa watangije Ihuriro Nyafurika ku Buyobozi yavuze ko nta muntu uteza imbere Abanyafurika usibye ubwabo.

Yagize ati “Gushingira ku baperezida ba Amerika na Komisiyo z’i Burayi ngo badufashe mu kugena impinduka dukeneye, nta gaciro bifite. Tugomba kubisiba mu mitwe yacu. Kuvuga ko ubukungu buzatugeraho mu gihe Abashinwa n’Abanyamerika bahari si byo. Nitwe tuziteza imbere cyangwa bikatunanira. Tugomba kwiga gukorera hamwe.”

Iyi nama itegurwa n’Ibiro bya Mkapa n’Ikigo cy’Ubuyobozi Nyafurika bugamije Iterambere Rirambye kizwi nka UONGOZI Institute, yahuriyemo abahoze ari abakuru b’ibihugu barimo Armando Guebuza na Joaquim Chissano ba Mozambique, Mohamed Moncef Marzouki wa Tunisia na Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria; abahagarariye imiryango itandukanye ya Afurika, abagize za guverinoma, abikorera n’abandi bo mu nzego zifata ibyemezo haganirwa ku mpinduka zigamije iterambere rya Afurika. Iheruka yabereye muri Afurika y’Epfo yibanze ku gusigasira Umutekano muri Afurika.

Perezida Kagame yatanze ikiganiro cyagarutse ku “Gutera Inkunga Afurika hagamijwe Iterambere Rirambye”
Inama y’Ihuriro Nyafurika ku Buyobozi iteraniye i Kigali, iri gucocerwamo impinduka zikwiye mu bukungu bw’umugabane
Perezida Kagame yavuze ko ari ugutsindwa mu myumvire kuba Afurika isaba ibyo ifite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza