Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri Wang w’u Bushinwa ku mishinga y’ibihugu byombi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 13 Mutarama 2018 saa 04:18
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, Wang Yi, bagirana ibiganiro byibanze ku buryo bwo kuzamura umubano ibihugu byombi bifitanye no guteza imbere imishinga ibihugu byombi bifitemo inyungu.

Ni ibiganiro byabaye nyuma y’uko Minisitiri Wang yari amaze guhura na mugenzi we w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo.

Nyuma y’ikiganiro na Perezida Kagame muri Village Urugwiro kuri iki Cyumweru, Minisitiri Wang yavuze ko politiki y’u Bushinwa mu bubanyi n’amahanga ifite umwihariko, aho urugendo rwa mbere rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga hanze y’igihugu, buri mwaka, rugomba kuba mu gihugu cya Afurika, mu kugaragaza ko bashyize imbere Afurika.

Yavuze ko umubano hagati y’u Bushinwa n’u Rwanda wagiye uzamuka neza, kandi ushingiye ku bwumvikane n’inyungu zisangiwe. Mu gushimangira uwo mubano, Perezida Kagame, mu mwaka ushize, yagiriye uruzinduko mu Bushinwa anagirana ibiganiro na mugenzi we, Xi Jinping.

Yakomeje agira ati “Twizera ko tuyobowe n’abakuru b’ibihugu byombi n’imbaraga zacu twese, umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa uzabasha kugera ku rundi rwego.”
Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko u Bushinwa bufite ibikorwa byinshi mu Rwanda bijyanye n’iterambere n’ibikorwa remezo, ubuvuzi, uburezi n’ibindi.

Yakomeje agira ati “Twaganiriye rero ku bikorwa biriho ubu, kwagura ibitaro bya Masaka, imihanda yo mu majyepfo y’igihugu, twaganiriye ku bikorwa byinshi, zimwe mu nzu zikomeye zizakorerwamo n’inzego za leta ku Kimihurura, ariko tunaganira n’ibindi bikorwa biri mu nzira ariko bitararangira.”

Ibyo bikorwa biri imbere yavuze ko birimo abashoramari b’Abashinwa cyane cyane mu rwego rw’inganda n’imikoranira iteye intambwe mu bijyanye no kuganira ku buryo bwa politiki.

Yakomeje agira ati “Ikindi ni uko Perezida w’igihugu cy’u Bushinwa, Xi Jin Ping, yatumiye Perezida wa Repubulika kuzajya mu nama ihuza umugabane wa Afurika n’igihugu cy’u Bushinwa, akamutumira nk’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ariko nk’umuyobozi muri uyu mwaka w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.”

“Mu kwezi kwa cyenda rero muri uyu mwaka, Perezida wa Repubulika azajya mu gihugu cy’u Bushinwa.”

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, James Musoni, yavuze ko ibikorwa u Rwanda ruri gufatanyamo n’Abashinwa birimo nk’impano yo kwagura ibitaro bya Masaka, inguzanyo iciriritse yo kwagura imihanda yo muri Kigali ingana na kilometero 54 no kubaka Huye-Kibeho nk’inguzanyo iciriritse.

Yakomeje agira ati “Ndetse hari n’ibindi turi kuganiraho byo kwagura uyu muhanda uva Kicukiro ukagenda ugera ku kibuga cy’indege, nawo turashaka kuwugira munini kugera mu Bugesera kugira ngo imodoka zizajye zihuta, nawo uri muri uwo mushinga duteganya gukorana nabo.”

“Turashaka no kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo II ruzazana Megawatt hafi 48, nabyo biri mu mishinga dushaka gukorana nabo mu bikorwa remezo. Ikindi turateganya ko RwandAir izajya Guangzhou hagati y’ukwezi kwa kane n’ukwa gatanu uyu mwaka.”

Perezida Kagame muri Nzeri uyu mwaka azagirira uruzinduko mu Bushinwa
Perezida Kagame na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bushinwa, Wang Yi, bagiranye ibiganiro byibanze ku nzego ibihugu byombo bisanzwe bifatanyamo
Ibi biganiro byibanze ku buryo bwo kuzamura umubano ibihugu byombi bifitanye no guteza imbere imishinga ibihugu byombi bifitemo inyungu
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, Wang Yi, aganira n'itangazamakuru
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko u Bushinwa bufite ibikorwa byinshi mu Rwanda bijyanye n’iterambere, ibikorwa remezo, ubuvuzi, uburezi n’ibindi
Minisitiri w’Ibikorwa remezo, James Musoni, yavuze ko ibikorwa u Rwanda ruri gufatanyamo n’Abashinwa birimo nko kwagura ibitaro bya Masaka

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza