Perezida Kagame yavuze ku nenge y’abanyamadini bijanditse muri Jenoside igihugu kikigendana

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 9 Nyakanga 2019 saa 01:28
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bafite akazi gakomeye ko kwihanaguraho inenge basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akomoza by’umwihariko ku banyamadini bayigizemo uruhare.

Yabigarutseho kuri uyu wa 9 Nyakanga 2019 mu ijambo risoza amahugurwa ku miyoborere yiswe ‘‘Driven Leadership Gathering’’ yateguwe n’Umuryango ugamije kubiba amahoro mu Rwanda no mu basenga Imana wa PEACE Plan Rwanda.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abagera ku 2000 barimo abayobozi mu nzego za leta n’izigenga ndetse n’abanyamadini, yabereye muri Kigali Convention Centre.

Perezida Kagame yavuze ko amateka igihugu cyanyuzemo yakigejeje kuri Jenoside yahitanye ubuzima bw’Abatutsi basaga miliyoni akwiye gusiga isomo rifatika ku gihugu.

Yagize ati "Ntiduhore dusubira mu bintu gusa cyangwa gushaka kwiga ibyo uzi ariko udakoresha ngo ugere ku bindi. Nicyo kibazo kinini abemera bakwiye kuba bafite kuko ntabwo waba wemera nurangiza abe ari wowe ugaragaramo ibikorwa bisa n’iby’umuntu utemera. Mu bibazo twagize mu gihugu cyacu, ariya mateka dufite, navuze yo kwibuka, buriya nabyo ndizera ko byatuviriyemo isomo. Sindasobanukirwa kumva abantu bahagararaga imbere y’abandi, bakabigisha inyigisho z’Imana n’ibikorwa; insengero zikabaho, barangiza izo nsengero zikaba izo kwiciramo abantu. Abahagararaga imbere y’abantu akaba aribo bagenda batunga agatoki abagomba kwicwa.’’

Yakomeje avuga ko ‘‘Iyo ni inenge izahora idukurikirana ku buryo nk’u Rwanda tugomba gukora ibidasanzwe mu guhangana n’iki kintu kidasanzwe cyatubayeho. Dufite akazi gakomeye ko kwihanaguraho iyo nenge itagira aho igarukira.’’

Perezida Kagame yavuze ko mu nyigisho zitangwa hakwiye gukurwamo amasomo y’ingenzi yo kubakiraho.

Yakomeje avuga ko ‘‘Dufite akazi kenshi ko gukora. Ntitubuze inyigisho zitwigisha ibyo dukwiye gukora. Ahari intege nke tugenda twongera imbaraga mu guhindura Isi nziza. Tugomba guhera iwacu tugakora ibintu binoze hanyuma tukajya ahandi.’’

Pasiteri Rick Warren mu nyigisho ye yavuze ko nubwo u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye ariko rumaze gutera intambwe ifatika mu rugendo rw’iterambere.

Yagize ati “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi nta Munyafurika wifuzaga kuza mu Rwanda. Uyu munsi buri wese muri Afurika, abenshi bifuza kuza mu Rwanda kuko hatekanye kandi ubukungu bwaho bukaba bwihuta cyane.’’

Yakomeje agira ati “Ubwo nazaga mu Rwanda, icyo Abanyamerika bari baruziho ni Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubu ni cyo gihugu gitekanye muri Afurika, kiri kwihuta cyane mu bukungu.’’

Abanyamadini bakunze gushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho zimwe mu nsengero zigishirizwagamo zahindutse ahantu ho kwicira abashakaga ubuhungiro.

Perezida Kagame yavuze ko atiyumvisha uko abantu bayoboraga abandi ku Mana aribo bafashe iya mbere bagatiza umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi
Pasiteri Rick Warren yavuze ko nubwo u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye ariko ubu rwiteje imbere
Perezida Kagame na Madamu bumva inyigisho Pasiteri Rick Warren yatanze muri aya mahugurwa
Perezida Kagame yavuze ko atariyumvisha uko abanyamadini aribo bijanditse muri Jenoside kandi aribo bagombaga gutabara abahigwaga
Aya mahugurwa yitabiriwe n'abantu bagera ku 2000 baturutse mu nzego zitandukanye
Abayobozi bo mu nzego za Leta, abanyamadini n’abikorera bo mu Rwanda bitabiriye aya mahugurwa ku miyoborere n’indangagaciro
Minisitiri w'Urubyiruko, Rosemary Mbabazi (ibumoso) aganira n'umwe mu bitabiriye aya mahugurwa
Umuyobozi Mukuru wa PSF, Steven Ruzibiza aganira na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Soraya Hakuziyaremye
Minisitiri w'Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance, ni umwe mu bitabiriye
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Diane Gashumba, akurikiye ikiganiro
Pasiteri Rick Warren ni umwe mu bavugabutumwa bakomeye ku Isi
Minisitiri w'Ingabo, Albert Murasira, nawe yitabiriye aya mahugurwa
Visi Perezida wa Sena, Jeanne D'Arc Gakuba, nawe yitabiriye iki gikorwa cyatangijwe no kwibuka umusenateri mugenzi we witabye Imana
Umuyobozi wa PEACE PLAN Rwanda, Mary Kamanzi, ni we wayoboye iki gikorwa
Musenyeri Laurent Mbanda, aganira na Minisitiri w'Ingabo, Maj Gen Albert Murasira
Apôtre Munezero Alice Mignonne uyobora Umuryango Women Foundation yahuje urugwiro n'Umuyobozi w'Itorero Foursquare Rwanda, Dr. Bishop Masengo Fidèle
Rev. Pasiteri Rutayisire Antoine na Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Nyirahabimana Solina, bakurikiye ijambo ry'ikaze
Minisitiri w'Uburezi, Dr Mutimura Eugène ari kumwe n’Umuyobozi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephraim, mu bitabiriye aya mahugurwa
Musenyeri Mbanda Laurent ni we wahaye ikaze Pasiteri Rick Warren
Visi Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, BNR, Dr. Nsanzabaganwa Monique, mu bayobozi bakuru bitabiriye iyi nama
Aya mahugurwa agamije kwimakaza imiyoborere myiza mu nzego zose zirimo iza leta, izigenga n'abanyamadini
Mu gutangira ijambo rye, Pasiteri Rick Warren yazamuye pasiporo ye ati "Nitwa Rick Warren. Ndi mu rugo.''
Visi Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, BNR, Dr. Nsanzabaganwa Monique n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), Clare Akamanzi
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe, na we ari mu bayobozi bakomeye bitabiriye
Pasiteri Rick Warren yasabiye Senateri Kagoyire kugira iruhuko ridashira
Pasiteri Rick Warren yatanze ikiganiro ari gusemurirwa na Rev. Pasiteri Rutayisire Antoine uyobora Paruwase ya Remera mu Itorero ry'Abangilikani
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Mukabaramba Alvera aganira na Kay Warren
Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Amahoteli, restaurant na Bar mu Rwanda akaba n'Umuyobozi wa Greenwich Hotel Ltd, Rugera Jeannette, ari mu bikorera bitabiriye aya mahugurwa
Kay Warren w'imyaka 65 ni umwanditsi w'ibitabo, ni we wafatanyije na Pasiteri Rick Warren gutangiza Saddleback Church
Amasomo yatangiwe mu mahugurwa ni ingenzi cyane ku buryo abenshi bari kwandika ingingo z'ingenzi bazubakiraho mu kazi kabo
Aya mahugurwa ahurije hamwe abagera ku 2000 barimo abikorera, abayobozi mu nzego za Leta n'abanyamadini bateraniye muri Kigali Convention Centre

Amafoto: Niyonzima Moïse

Video: Mugwiza Olivier


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza